Iburasirazuba: Imbamutima z’abaturage bahawe ibiribwa nyuma yo kugira amapfa
Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Ntara y’Iburasizuba hari gutangwa ibiribwa ku miryango 8,259 yabaruwe mu mirenge 26 yahuye n’ikibazo cy’amapfa cyatewe n’izuba ryinshi ryagize ingaruka ku musaruro w’imyaka yabo.