Equity Bank izakoresha arenga miliyari 30$ mu gushyigikira ubucuruzi burimo n’ubwashegeshwe na Covid-19

Muri gahunda zo guteza imbere abakiliya bayo, Equity Bank yatangije uburyo bwogushyigikira ubucuruzi burimo n’ubwashegeshwe n’icyoreo cya Covid-19 aho izakoresha arenga miliyari 30 z’amadolari ya Amerika mu bihugu ifitemo amashami.

Muri gahunda zo guteza imbere abakiliya bayo, Equity Bank yatangije uburyo bwogushyigikira ubucuruzi burimo n’ubwashegeshwe n’icyoreo cya Covid-19 aho izakoresha arenga miliyari 30 z’amadolari ya Amerika mu bihugu ifitemo amashami.

 

Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa 30 Nzeri ubwo iyi banki yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo gushimira abakiliya bayo yise “Ikaze munyamuryango.”

 

Iyi gahunda igamije kuzirikana uruhare abakiliya bagize mu iterambere rya Equity Bank, kwishimira ibyagezweho no gushishikariza abandi gutangira gukorana na yo. Ikindi ni ukumurikira abanyamuryango ibiteganyijwe mu gihe kiri imbere hagamijwe gukomeza kubahindurira ubuzima.

 

Mu biteganyijwe gukomeza gukorwa harimo gahunda yo kuzamura ubucuruzi mu nzego zitandukanye burimo n’ubwashegeshwe na Covid-19 (Africa Recovery and Resilience Plan).

 

Muri iyi gahunda hazakoreshwa agera kuri miliyari esheshatu z’amadolari azava muri banki ubwayo na miliyoni 25 z’amadolari azaza mu baterankunga bayo azatangwa binyuze mu nguzanyo.

 

Equity Bank ikaba isanzwe ifasha ibigo bito n’ibiciriritse mu kwagura ubucuruzi. Bamwe mu bafashijwe muri ubwo buryo bavuze ko byatumye ubucuruzi bwabo butera imbere.

 

Kamukama Faith uhagarariye Taste Food Restaurant, yemeza ko gukorana na Equity Bank byamufashije gutera imbere mu bucuruzi akora.

 

Ati “Equity Bank yambereye banki nziza; yatwongereye ubushobozi mu bihe bitari byoroshye bya Covid-19 bituma tuzamuka ndetse n’ubucuruzi bwacu buraguka. Ibi byatumye natwe tugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abandi kuko twatanze akazi ku bantu batari bacye bangejeje ku musaruro ufatika.”Equity bank ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika ubu ikaba ifite uburyo yashyiriyeho abakiliya bayo bwitwa ‘One Equity’ bufasha kuba babona serivisi zayo muri buri gihugu ifitemo amashami nk’uko byavuze n’Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara.

 

Ati “Dufite porogaramu yitwa One Equity yo guhuza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku buryo umunyamuryango wa Equity hano mu Rwanda wakwambuka akajya muri Kenya,Tanzania, Congo cyangwa se Uganda yitwa umunyamuryango bitabaye ngombwa ko afungurayo konti. Iyi gahunda rero izoroshya ihererekanya ry’amafaranga ndetse no mu kwagura isoko.”

 

Equity Bank imaze imyaka igera kuri 11 ikorera mu Rwanda ikaba ifite amashami mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Kugeza ubu ifite amashami mu duce dutandukanye tw’u Rwanda.Igikorwa cyo gushimira abakiliya ba Equity Bank cyitabiriwe n'abahagarariye amashami atandukanyeFaith Kamukama ukorana na Equity BAnk yemeza ko byamufashije kwagura ubucuruzi bwe

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara, yavuze ko 'One Equity' izoroshya uburyo bwo guhererekanya amafaranga


Bizimana Thierry

1404 Blog posts

Comments