Hagiye kuba iserukiramuco ‘Seka Fest’ rizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye

Nyuma y’imyaka ibiri iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest ritabera mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu buryo bukomeye, rigiye kongera kuba aho rigarutse mu isura nshya kandi rizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye.

Iri serukiramuco rirangwa n’ibikorwa bikomeye nk’ibitaramo by’abahanzi, gususurutsa abantu mu modoka z’abagenzi, ibitaramo by’urwenya bibera mu nzu z’imyidagaduro ahantu hatandukanye n’ibindi bifasha abantu kuruhuka.

Kuva mu 2019, iri serukiramuco ryagize umubare munini w’abarikurikirana ahanini biturutse ku banyarwenya b’ibirangirire baritumiwemo.

Icyo gihe, ryaririmbyemo umunya-Uganda Weasel, abahanzikazi CharlyNina, Sintex n’abandi.

Abanyarwenya basusurukije abantu icyo gihe barimo Michael Sengazi, Teacher Mpampire, MadratChiko, Eddie Butita, Jaja Bruce, Akite, Alex Muhangi, Basket Mouth, Eric Omondi, Patrick Salvado n’abandi.

Budandi Nice ufatanya na Nkusi Arthur binyuze muri Arthur Nation gutegura iri serukiramuco, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro Seka Fest izaha urubuga abanyarwenya bigaragaraje cyane mu bitaramo bya ‘Seka Live’ bimaze kuba mu mezi ashize.

Ati “Twatumiye dushingiye cyane ku bakoze neza muri Seka Live kuva muri Gicurasi 2022, ariko twanatumiye n’abo twagombaga kuzana mu Rwanda mbere ya Gicurasi 2022, abo nabo bazagaragara muri Seka Fest y’uyu mwaka.”

Budandi avuga ko bari mu biganiro n’abanyarwenya barimo abo muri Malawi, mu Bwongereza, Zimbabwe n’abandi batandukanye.Ati “Aba bose bagombaga kuba baraje icyo gihe ariko ntibigeze baza (Mbere ya Gicurasi 2022, ubwo batangizaga ibitaramo bya Seka Live by’uyu mwaka).”Yavuze ko kuri gahunda bafite abanyarwenya batanu bo mu bindi bihugu bagombaga gutaramira mu Rwanda batigeze baza. Ati “Nibo tuzahita dushyira kuri Seka Fest.” Ibi bitaramo bizaba mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) bisimbura Seka Live yagombaga kuba.udandi avuga ko abanyarwenya bo mu mahanga bazatumira nka Salvador, Basket Mouth n’abandi bazahabwa igitaramo cyabo bwite, hanyuma basusurutse abantu. 

NIYIGABA Eugene

188 Blog posts

Comments
Egideishimwe 9 w

Murakoze kutwigisha kbx nibyagaciro