breaking news

Canada: Inkubi y’umuyaga Fiona yaciye amashyanyarazi ku nzu 500.000

 

 

Canada: Inkubi y’umuyaga Fiona yaciye amashyanyarazi ku nzu 500.000

 
 
 

Kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 24 Nzeri, inkubi y’umuyaga Fiona yibasiye ku gice cya Atalantika bituma muri Canada, inzu zirenga 500.000 zibura amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’abakoramuri urwo rwego rw’ingufu z’amashanyarazi.

 

Sosiyete Nova Scotia Power, itanga amashanuyarazi mu ntara ya Nova Scotia, aho inkubi y’umuyaga yibasiye mu gitondo, aho umuyaga uri hejuru ya kilometero 144 / h, byatumye nk’urugero  abakiliya barenga 400.000 babura amashanyarazi ahagana mu ma saa munani z’ijoro  ku isaha  fatizo (GMT).

Mu zindi ntara ebyiri zibasiwe cyane, umuyobozi wa Prince Edward Island yatangaje ko ingo 82.000 nta murandasi (internet) kimwe n’iya New Brunswickku bagera ku 44.000.

Imiraba ishobora kurenga metero 12

Ikigo cy’igihugu cy’ibijyanye n’ikirere muri Amerika (NHC) cyatanze umuburo ku “miraba ikomeye y’umuyaga ukabije”. Cyongeyeho kiti: “Biteganyijwe ko ingaruka zikomeye ziteganyijwe kubera umuyaga mwinshi, inkubi y’umuyaga n’imvura nyinshi”.

Canada ikaba ikomeje kuburira, iteguza cyane cyane  abo ku nkombe z’iburasirazuba.

Mu itangazo ryayo rya nyuma ryasohotse saa tanu na mirongo ine n’itanu ku isaha fatizo, 11h45 GMT, Ikigo cy’iby’ikirere cyo muri Canada (CCPO) cyatangaje ko umuyaga wa kilometero 130 ku isaha uteganyijwe muri Nouvelle-Ecosse, kandi kivuga ko Fiona igenda ku muvuduko wa km 55 / h ugana mu majyaruguru y’amajyaruguru y’iburasirazuba.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Ibiza byo mu kirere bigenda bitwegera kandi byongera ibibazo byo mu mutwe. Imiraba minini yageze ku nkombe y’iburasirazuba bwa Nouvelle-Ecosse no mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Terre-Neuve, kandi ishobora kurenga metero 12″.

 
 
 
 
 

Leave a Reply

Your email address will not be published.