Amacumbi ya ‘bose’ mu marembo ya Kigali: Ibidasanzwe kuri ‘Bwiza Riverside’ ishobora kuvana benshi mu bukode

Mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere, mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, hazaba ari ntaho ya benshi mu batuye Kigali by’umwihariko abafite inyota yo gutunga inzu zabo bwite za mbere kandi zihendutse.

 

 

Mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere, mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, hazaba ari ntaho ya benshi mu batuye Kigali by’umwihariko abafite inyota yo gutunga inzu zabo bwite za mbere kandi zihendutse.

 

Kuri aka gasozi kazwi nka Karama kitegeye Ruyenzi muri Kamonyi n’umugezi wa Nyabarongo wigoronzora hasi mu bishanga, abafundi n’imodoka z’ubwubatsi babisikana amanywa n’ijoro, barwana n’uko mu mezi atandatu ari imbere, inzu za mbere zigezweho kandi zihendutse 250 zizaba zuzuye nkuko babyijeje Perezida Paul Kagame muri Gashyantare uyu mwaka.

Ni umushinga ‘Bwiza Riverside Homes’ wa rwiyemezamirimo w’Umunyamerika Soleman Idd na Sosiyete ye y’ubwubatsi ADHI Rwanda Ltd, yiyemeje kuba yujuje inzu 2300 ziciriritse mu myaka ine iri imbere.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’amasezerano Ikigo ADHI Rwanda Ltd cyasinye na Guverinoma y’u Rwanda mu Ugushyingo 2020. U Rwanda icyo rutanga ni ubutaka, ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi hanyuma umushoramari we akubaka.

IGIHE yageze mu kagari ka Nyabugogo ahari kubakwa izi nzu, zigenewe abanyarwanda badafite amacumbi yabo bwite, binjiza ku kwezi amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 Frw na miliyoni 1,2 Frw.

Ku nkunga ya Banki y’Isi, hashyizweho ikigega kizafasha abashaka gutunga izi nzu kubona inguzanyo muri banki, bakaba babasha kwishyura mu gihe cy’imyaka 20 ku nyungu ya 12 %.

Inzu ziri muri uyu mushinga zizamurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rituma zibungabunga ibidukikije, ntizangize ikirere kandi zifite uburyo bwo kubyaza umusaruro ibikoresho byakoreshejwe n’ibindi.

Joseph Lister ukurikirana imyubakire ya Bwiza Riverside Homes, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Icyiza cy’inzu zacu ntabwo zasenywa n’imitingito kuko ntiziremereye, zubakwa hakoreshejwe ibikoresho bike. Mu kubaka inzu imwe ntukenera abantu barenze batanu. Birangira igiciro kigiye hasi kuko ni ibintu byakorewe inyigo mbere yo kubaka.”

Muri uyu mushinga hifashishwa ibikoresho bitandukanye birimo ibikoze mu biti, ibyuma na sima. Muri byo 70% bikorerwa imbere mu gihugu.


Antoine NSANZINTWALI

249 Blog posts

Comments