Baraza wo muri Sauti Sol yavuze amasomo yigiye muri siporo yakoranye na Perezida Kagame

Amakuru agenzeho mu Rwanda
Sauti sol barikumwe na perezida Kagame

 

twitter sharing button
facebook sharing button
gmail sharing button
telegram sharing button
whatsapp sharing button
 Yasuwe : 
 

 

Mu ntangiriro z’uku kwezi mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 18, itsinda rimaze kubaka ibigwi mu muziki, Sauti Sol, ryise umuryango mushya w’ingagi ’Kwisanga’, rinitabira igitaramo ‘Kwita Izina Gala Night’ cyabereye mu Intare Arena i Rusororo.

 

Aba basore basangiye urubyiniro n’Umunya-Sénégal wanditse izina mu muziki wa Afurika, Youssou N’Dour mu birori byitabiriwe n’abantu benshi barimo na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Umwe mu bagize Sauti Sol, Bien-Aimé Baraza, yavuye imuzi urugendo rwabo rwahereye i Johannesburg mu bikorwa by’umuziki wabo, rukanyura i Kigali rugakomereza i Musanze muri Pariki y’Ibirunga mu birori byo Kwita Izina, rukagaruka i Kigali muri siporo rusange bakoranye n’Umukuru w’Igihugu.

Mu rugendo rw’amasaha abiri kuva kuri Kigali Marriot Hotel kugera kuri Pariki y’Ibirunga, Baraza ntazibagirwa imihanda y’akataraboneka yanyuzemo ari nako yihera ijisho uburyo u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi kuko umuhanda yanyuzemo bitashobokaga kugenda nibura kilometero imwe nta korosi ahuye naryo.

Ubwo bageraga kuri Singita Kwitonda Lodge, bagiye mu byumba bari bateguriwe batangira kwitegura umuhango wo Kwita Izina wabaye bucyeye bwaho. Mu gitondo ku munsi w’ibirori nyirizina, Baraza yatunguwe no kubona Didier Drogba. Ubusanzwe Sauti Sol ni abafana b’akadasohoka ba Arsenal.

Yatunguwe no kwambara sandali

Abanyarwanda bubaha cyane umuco wabo. Drogba yari mu Rwanda ku mpamvu nk’iya Sauti Sol ari yo Kwita Izina, kimwe n’abandi bashyitsi b’imena nka Youssou N’Dour, Gilberto Silva, Uzoamaka Aduba n’abandi.

Uretse Youssou, abandi bose bavuye kuri Singita Kwitonda Lodge bajya ahabereye ibirori mu modoka 40 zikoresha amashanyarazi, bamusangayo. Hakurikiyeho kubaha imyambaro ipimye neza ku ngano ya buri wese banabwirwa n’ibindi bijyanye no Kwita Izina. Ni ibintu byari byateguwe neza n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Baraza avuga ko hari hakonje cyane ku rwego rwo kutambara sandali. Kuri we ubukonje bwamubanye bwinshi. Ati “Iyo hakonje nshaka kwihagarika kenshi”.

Kimwe mu byamugoye ngo ni ukwihagarika yambaye imyambaro gakondo y’abanyarwanda [umukenyero n’umwitero]. Ibi ariko yagombaga kubyakira kuko ni wo mwambaro nyarwanda wari wateguwe.

Icyubahiro kidasanzwe

Ibirori nyirizina byari biteguye neza cyane kandi byerekana icyubahiro abanyarwanda baha abashyitsi babo n’igihugu, aho abaturage basanzwe ibihumbi 50 bari bitabiriye, baririmba banabyina hari n’igihangano cyerekana umuryango w’ingagi. Ni ibirori byanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe n’umugore we.

Nyuma y’ibirori, abise amazina bafatiye ifunguro rya saa sita mu kigo Ellen DeGeneres Campus, basubira kuri Singita Kwitonda Lodge.

Baraza yanyuzwe cyane n’uburyo bakiriwe ku rwego batatekerezaga kuko bajyanywe muri Singita Kwitonda Lodge, ihenze cyane kandi iri ahantu heza.

Ati “Icyo navuga kuri Lodge; twari twiteze kwakirwa byiyubashye kuko Sauti Sol iriyubashye ariko ntabwo twari twiteze kwakirwa ku rwego rwa Singita. Hari ibice bibiri by’iyi Lodge, aho twararaga ni mu gice cyihariye cy’ibihumbi 25 by’amadolari ku ijoro rimwe. Byari ubwa mbere ndaye ahantu hahenze gutya. Ni ahantu hari byose ndetse n’umutetsi wihariye”.

Buri cyumba urimo ushobora kwitegereza urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye aho nk’imbogo ziba ziri hafi yawe n’ibindi.

Mu gitondo cyakurikiye Kwita Izina, abashyitsi bagiye mu birunga kureba ingagi bise amazina. Ubundi bisaba 1.500$ ku muntu umwe.

Nyuma yo kuzamuka umusozi nk’isaha yose, mu mvura y’utujojoba bageze aho ingagi ziba. Uyobora ba mukerarugendo yabahaye amabwiriza ameze nko kubatera ubwoba aho yababwiye ko nibasanga batayireba mu maso no kunama mu gihe ingagi nayo ibikoze.

Mu gihe kingana n’igice cy’isaha, Sauti Sol yari igeze ku muryango w’ingagi bise Kwisanga. Baraza ati “Ni ko u Rwanda rwatumye twisanga nk’abari mu rugo. Hanze ya Kenya, abafana bacu b’inkoramutima bari mu Rwanda”.

Kimwe mu byatunguye Sauti Sol ni uburyo ingagi zigira imiterere nk’iy’abantu, imiryango ndetse n’amaso ameze nk’ayabo.

Gusura ingagi si urugendo rworoshye kuko Baraza yaguye mu byondo inshuro esheshatu amanuka asubiye mu cyumba cye gihenze kwirebera inyamaswa no kuruhuka. Icyakora ntabwo kuruhuka byatinze kuko Sauti Sol yari yamenyeshejwe ko yatumiwe na Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame ngo bakorane siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Iyi ni siporo rusange abagize Sauti Sol bakoreye mu Rwanda, aho bagaragaje icyifuzo cy’uko no my gihugu bakomokamo [Kenya] yatangizwayo.

Baraza ati “Kabiri mu kwezi, iyo perezida ahari akorana siporo n’abaturage mu mihanda ya Kigali. Ni umunsi wiswe ‘Car Free Day’ nta n’umwe utwara imodoka muri iyo mihanda kuva saa moya kugeza saa yine z’igitondo”.

Haba kandi hari abaganga bo gusuzuma abaturage indwara zitandukanye. Mu mboni za Baraza, iyo ni yo ’Afurika dushaka twese yita ku baturage bayo’.

Baraza avuga ko bitabiriye ubutumire bwo gukorana siporo n’Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame. Yibuka ijambo Perezida Kagame yavuze akibakubita amaso, aho yagize ati "Mwaramutse Sauti Sol, murishimye?".

Baraza avuga ko nta kindi yibuka yasubije kitari ukumushimira ku bwo kubatumira. Mu nyandiko ye, yavuze ko Perezida akunda gukora urugendo n’amaguru, iyi ikaba ari siporo ikora ku ngingo zose kuva ku mutwe kugeza ku mano.

Yavuze ko yakunze ukuntu abarinda Perezida Kagame bose barimo abasore n’inkumi bakiri bato, babangutse kandi bafite ubuzima bwiza.

Abigereranya n’iwabo muri Kenya, akavuga ko ho umuntu uhabwa izo nshingano aba ari mu myaka 40, bikaba byerekana uko Kenya yita ku rubyiruko rwayo; kudaha amahirwe abakiri bato, kudashora imari mu rubyiruko n’abagore nk’uko u Rwanda rubikora. (atanga urugero rw’uko Umuyobozi wa RDB afite imyaka 31).

Baraza avuga ko atiyumvishaga uko Perezida w’imyaka 64 agiye kugendana na we w’umusore muri siporo.

Ati "Naribeshyaga kuko abarinzi bakiri bato, bafite ubuzima bwiza bambwiraga kwihuta".

Mu nzira aho banyuraga hari aho bageze bumva indirimbo ya Sauti Sol, yaba Perezida na Madamu we barahindukira babereka ko indirimbo yabo irimo gukinwa. Nk’abahanzi, nta kwakirwa neza kurenze uko.

Ikindi Baraza yabonye ni uburyo ubwo bari bageze ku kilometero cya gatanu hari abashoramari b’abanyamahanga begereye Perezida bakamuganiriza.

Muri iyo siporo, abaturage batari mu itsinda rimwe na Perezida bari ku kindi gice cy’umuhanda, bamubona bakamusuhuza na we akabikiriza.

Sauti Sol yatunguwe n’uburyo Perezida yabonye umuryango wakoraga siporo agahagarara agafata ifoto na wo ‘selfie’, akabatera akanyabugabo.

Baraza ati “Imiyoborere ntabwo ari ukubaka ibikorwaremezo by’agatangaza muri buri ngengo y’imari ahubwo ni ugukangurira abantu gahunda runaka no kubabera urugero”.

Baraza ntazibagirwa ijambo Perezida Kagame yamubwiye ubwo bari bagiye gusoza siporo ati “Twese turabizi ko niba ushaka kwihuta genda wenyine, ariko niba ushaka kugera kure jyana n’abandi”.

Ibi byabereye Baraza isomo ryo kumva ko abo bakorana ari ingenzi kandi bazafatanya kugera kure kurenza kuba yagenda wenyine.


NIYIGABA Eugene

188 Blog posts

Comments