IGIHE
Ntituri insina ngufi: Umutoza w’u Rwanda ku itsinda rwisanzemo mu Gikombe cy’Isi cya Cricket
20-09-2022 - saa 18:27, Byiringiro Osée Elvis
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 19 muri Cricket, Leonard Nhamburo, yavuze ko atari insina ngufi nyuma ya tombola yasize rutomboye amakipe arimo u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi.
Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu muri Cricket yakatishije itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Tanzania mu mukino wabereye muri Botswana ku wa 12 Nzeri 2022, bikanayihesha gutwara Igikombe cya Afurika.
Tombola y’ibihugu bizitabira Igikombe cy’Isi yasize u Rwanda ruri mu Itsinda rya Kabiri, ririmo u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe.
Umutoza Leonard Nhamburo yavuze ko u Rwanda rutagomba gufatwa nk’insina ngufi kuko rwabonye itike rwarabiharaniye.
Yagize ati “Ni byo ushobora kutwita insina ngufi kuko turi u Rwanda ariko abantu ntabwo baruzi muri Cricket. Ntitwigeze mu Gikombe cy’Isi ku mahirwe, twarabikoreye.”
Abajijwe ku cyizere n’intego azajyana mu Gikombe cy’Isi yavuze ko intego bafite ari ukurenga amatsinda.
Yagize ati “Nidukina umukino mwiza nizeye ko tuzajya mu cyiciro gikurikira. Turifuza byibura gusoza mu makipe icumi cyangwa umunani ya mbere.”
Amakipe atatu ya mbere mu itsinda ni yo azakomeza mu cyiciro gikurikira, aho ayo mu rya mbere azahura n’ayo mu rya kane mu gihe ayo mu rya kabiri azacakirana n’ayo mu rya gatatu.
Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi (ICC U-19 Women’s T20 World Cup) izabera muri Afurika y’Epfo tariki 14-29 Mutarama 2023.
U Rwanda na Indonésie ni yo makipe y’ibihugu azitabira iyi mikino ku nshuro ya mbere.
– Uko amatsinda ateye:
Itsinda A: Australia, Bangladesh, Sri Lanka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itsinda B: U Bwongereza, Pakistan, Zimbabwe n’u Rwanda.
Itsinda C: Ireland, Nouvelle-Zélande, Indonésie na West Indies.
Itsinda D: Afurika y’Epfo, u Buhinde, Ecosse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.