Melinda Gates yatanze miliyoni 50$ mu kigega gifasha abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UGHE

Melinda Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates, yatanze inkunga ya miliyoni 50 z’amadolari mu kigega cyitiriwe Paul Farmer, cyo gufasha abanyeshuri biga muri Kaminuza mpuzamahanga y’ubuzima, UGHE.

 

 

Melinda Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates, yatanze inkunga ya miliyoni 50 z’amadolari mu kigega cyitiriwe Paul Farmer, cyo gufasha abanyeshuri biga muri Kaminuza mpuzamahanga y’ubuzima, UGHE.

 

Paul Farmer washinze umuryango Partners in Health wanagize uruhare mu gushinga UGHE, yitabye Imana muri Gashyantare uyu mwaka, azize uburwayi bw’umutima.

Ibikorwa bye ariko byarakomeje birimo n’iyi kaminuza, binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu nama yateguwe n’umuryango Clinton Global Initiative uyoborwa na Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Hillary Clinton wabaye Umunyamabanga wa Leta w’icyo gihugu, Melinda Gates yemeye gutanga inkunga mu kigega gifasha abanyeshuri muri UGHE, Paul E. Farmer Scholarship Fund. Ni inama yanitabiriwe na Prof Agnes Binagwaho wagize uruhare mu kuyishinga.

Melinda Gates yagize ati "Dukeneye kongerera abaturage ubushobozi tubasanze aho bari, kubera ko uba urimo no kongerera ubushobozi abandi bose bari hafi yabo."

"Tuzi neza ko guha abagore amahirwe angana ku buvuzi ndetse n’imirimo muri uru rwego, ari ingenzi cyane niba ushaka kuvuga ubuvuzi budaheza ku isi. Niyo mpamvu nishimiye gutangaza inkunga umuryango wacu wiyemeje gutanga, ya miliyoni 50 z’amadolari muri Paul E Farmer Schloraship Fund."

Melinda French Gates ni umwe mu bashinze umuryango Bill and Melinda Gates Foundation, afatanyije n’uwahoze ari umugabo we batandukanye mu mwaka ushize. Ni umwe mu miryango ikomeye ku isi itanga inkunga mu bikorwa bitadukanye bifitiye inyungu abantu benshi.

Hillary Clinton wari uyoboye ikiganiro yahise atangaza ko kubera iyo nkunga, umwe mu nshuti za Paul Farmer yemeye gutanga inkunga ya miliyoni $10.

Mu mwaka wa 2010, Melinda Gates na Bill Gates washinze uruganda rwa Microsoft, batangije gahunda bise The Giving Pledge, bafatanyije n’umuherwe Warren Buffett. Igamije gushishikariza abakire ba mbere ku isi kugira uruhare mu gukoresha igice kinini cy’butunzi bwabo mu bikorwa by’ubugiraneza.

Icyakora kuva batandukana mu 2021, bisa n’aho Bill na Melinda, buri umwe ashyira imbaraga nyinshi ku ntego ahisemo.

Iyi kaminuza ya UGHE yagenewe iyi nkunga, itanga ubumenyi bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza.

Ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ikaba ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro. By’umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’Ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Ishami rya Butaro ryatashywe na Perezida Paul Kagame muri Mutarama 2019.


Antoine NSANZINTWALI

322 Blog posts

Comments