Mu gihe i Kigali hari kwitegurwa iserukiramuco rya Kigali Up Festival, i Burayi hakomeje gutegurwa ibitaramo by’abahanzi

Amakuru mashya ku bitaramo by’abahanzi bo mu Rwnada agaruka ku Iserukiramuco rya Kigali Up, ibitaramo bya Davis D ku mugabane w’u Burayi ndetse n’uruhererekane rw’ibyo Gentil Misigaro agiye kuhakorera.

Mu ruhererekane rw’ibitaramo bitanu Gentil Misigaro agiye gukorera i

Amakuru mashya ku bitaramo by’abahanzi bo mu Rwnada agaruka ku Iserukiramuco rya Kigali Up, ibitaramo bya Davis D ku mugabane w’u Burayi ndetse n’uruhererekane rw’ibyo Gentil Misigaro agiye kuhakorera.

Mu ruhererekane rw’ibitaramo bitanu Gentil Misigaro agiye gukorera i Burayi, harimo icyo azahuriramo na Patient Bizimana mu Bubiligi ku wa 14 Kanama 2022.

‘Kigali Up Festival’ mu isura y’abize umuziki ku Nyundo

Kigali Up Festival igiye kongera kuba nyuma y’igihe idakorwa kubera impamvu zitandukanye zirimo na Covid-19 igiye kugarukana isura nshya y’abarangije umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Iri serukiramuco riteganyijwe ku wa 6 Kanama 2022, ryatumiwemo abahanzi biganjemo abarangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Igor Mabano, Milly na Karigombe nibo bahanzi bafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda batumiwe mu Iserukiramuco rya Kigali Up rizabera ahitwa Institut Français i Kigali.

Uretse aba bafite amazina asanzwe azwi mu muziki w’u Rwanda, Muligande Jacques uyobora ishuri rya muzika rya Nyundo akaba ari na we utegura iri serukiramuco yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro yifuza kugaragariza Isi izindi mpano zitigeze zimenyekana.

Ati “Hari abahanzi benshi bavuye mu ishuri rya muzika rya Nyundo amazina yabo aramenyekana, ariko hari benshi mutamenye kandi bafite impano zidasanzwe mu muziki. Ndifuza kubamurikira Isi kandi nizeye ubuhanga bwabo.”

Abahanzi biteganyijwe ko bazaririmba mu Iserukiramuco rya Kigali Up barimo; Rsam, Umuriri, Shami, Rsam Choir, Methusela, Jeoy Blake, Shauku Band, DawidiZanidol, JaboNikeza, Fox Makare; Jey, Sha, Abijuru, Lydia, Rsam Percussion, Soso (Inanga).

Abajijwe impamvu uru rutonde rutagiyeho abandi bahanzi bize mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo barimo Okkama, Yverry, Yvanny Mpano, Kenny Sol, Billy Ruzima, n’abandi banyuranye, Muligande yavuze aba bazagaragara mu yandi maserukiramuco ataha.

Ati “Abo uvuze turabazi kandi turavugana umunsi ku wundi, kuri iyi nshuro turifuza kubereka impano nshya mu muziki, ni abanyeshuri banyuze hariya ndetse bafite n’ubushobozi ariko bataragira amahirwe yo kugaragaza icyo bashoboye.”

Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari 20 000Frw ku muntu umwe uzitabia iri serukiramuco ryaherukaga kuba mu 2018 ubwo ryatumiraga Alpha Blondy uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika.


Ishdeven

125 Blog posts

Comments