Mu Mafoto asaga 100, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru hizihizwa #Kwibohora28

Mu Mafoto asaga 100, ihere ijisho ibikorwa byatashywe i Nyaruguru hizihizwa #Kwibohora28

Mu Karere ka Nyaruguru niho hizihirijwe ku nshuro ya 28 Isabukuru yo Kwibohora kw’Abanyarwanda, hatahwa ibikorwa remezo bitandukanye bifasha baturage mu iterambere birimo umudugudu w’icyitegererezo, Ibitaro bya Munini, amashuri, urugo mbonezamikurire, umuhanda wa kaburimbo n’ibindi.

 

Iyo sabukuru yizihijwe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 yitabirwa na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard hamwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.

Hatashywe n’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 watwaye asaga Miliyari 72 n’ibindi bikorwaremezo biwushamikiyeho birimo Ibitaro bya Munini byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri Miliyari 9 Frw.

Hari kandi Umudugudu w’Icyitegererezo wa Munini ( Munini IDP Model Village) ugizwe n’inzu zatujwemo imiryango 48; ishuri rya G.S Munini rifite ibyumba 18 byo kwigiramo, laboratwari ebyiri, icyumba cy’ikoranabuhanga, icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 1000, igikoni, ibyumba bitatu byigiramo abana b’incuke.

Ikigo Mbonezamikurire y’Abana bato cya Munini; Agakiriro; aho gucururiza n’ibindi birimo ubusitani, uturima tw’igikoni, amazi meza, amashanyarazi, imihanda n’ingurane ku baturage. Ibyo bukorwa remezo byose byatwaye asaga miliyari 15 Frw.

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe yatanze, yasabye abaturage gufata neza ibyo bikorwa remezo no kubibyaza umusaruro.


Ishdeven

125 Blog posts

Comments