Muri Werurwe 1971, Charles ku bushake bwe yatangiye imyitozo yo gutwara indege za gisirikare, ayitangirira mu kigo cy’igisirikare kirwanira mu kirere (RAF) giherereye mu gace ka Cranwell.
Mu 1971 nyuma yo gusoza amasomo, Charles yateye ikirenge mu cya se na sekuru n’abandi babanjirije, ajya mu gisirikare kirwanira mu mazi.
Yabanje gufata amasomo y’ibyumweru bitandatu mu ishuri ry’igisirikare kirwanira mu mazi, Royal Naval College riherereye mu gace ka Dartmouth.
Mu 1974 yabaye umupilote w’indege za kajugujugu wujuje ibisabwa, maze ahita yinjira muri batayo ya 845 y’ingabo zirwanira mu mazi, zifite ibirindiro ku bwato bwikorera indege bwitwa HMS Hermes.
Tariki ya 29 Nzeri 1981 Charles Wales, yashakanye na Lady Diana Spencer (Princess Diana). Baje kubyarana abahungu babiri ari bo William Arthur Philip Louis (Prince William) wavutse mu 1982 na Henry Charles Albert David (Prince Harry) wavutse mu 1984.
Mu 1992 ni bwo byaje kujya hanze ko Igikomangoma Charles n’umugore we Diana bemeranyijwe gutandukana, maze bahabwa gatanya mu 1996.
Tariki ya 31 Ukwakira mu 1997 ni bwo Igikomangomakazi Diana yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye i Paris mu Bufaransa.
Tariki ya 9 Mata 2005, Charles yasezeranye na Camilla Parker Bowles, inshuti ye y’igihe kirekire akaba ari na we babana kugeza ubu. Camila Bowles nawe yari yaratandukanye n’umugabo we babyaranye abana babiri.
Camila kandi yagiye ashinjwa ko ari we wabaye intandaro mu gutandukana kwa Charles na Diana, cyane ko bagiye bashinjwa kugirana umubano udasanzwe guhera mu 1986.
Kugeza ubu Charles afite abuzukuru batanu harimo abana batatu ba William na babiri ba Harry.