Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Mata 2022, mu kiganiro Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.
Ni ibiganiro byagarukaga ku bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, intambwe zimaze guterwa n’imbogamizi zikigaragara.
Dr Sezibera yagarutse ku mpamvu zikomeye zazamuye umwuka wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare umuryango mpuzamahanga wabigizemo.
Yavuze ko mbere y’umwaduko w’Abakoloni, u Rwanda rwanyuraga mu makimbirane menshi ariko rwari rutarahura n’ashingiye ku bwoko, ko byaje mu kinyejana cya 20.
Ahanini ngo rwarwanaga intambara zo kwagura igihugu cyangwa kurwanira ingoma.
Nyuma ni bwo haje abakoloni b’Abadage igihe gito, baza gusimburwa n’Ababiligi bafata u Rwanda nk’indagizo y’Umuryango w’Abibumbye.
Abakoloni b’Ababiligi bafatanyije n’abapadiri bera bari mu gihugu, ngo bazanye amavugurura yubakiweho ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside mu 1994.
Dr Sezibera yavuze ko imirimo y’ubuyobozi yagenewe ubwoko bumwe, ari nabyo byakurikijwe mu burezi.
Yakomeje ati "Ahagana mu 1920-1930, u Bubiligi bwayoboraga u Rwanda mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye bwazanye amavugurura yagenaga ko ba shefu, ba su-shefu, abayobozi bose kuva hejuru kugeza hasi muri iki gihugu, bigomba gukorwa n’Abatutsi. Ni yo mavugurura yakozwe."