ndamusuhuza angumana akaboko niko kumbwira ati: Ineza mwari wanzonze wowe utuma nyoberwa uwondi we nkisanga nkukunda kur

Byarandenze ntangira kurira nahise mvoma vuba niko kumubwira nti: urakoze ibyo unkoreye reba utumye bwira ubu koko ndabwira

Urubavu

Episode 2

 

Mama ahita yinjira mubonye ndikanga cyane ariko mbira ibyuya ndeba hirya ndeba hino mama niko kumbwira ati:ineza mwana wanjye ko mbona udasanzwe ko ntacyo wampishaga byose nabikugiragamo inama none uri kumbona ukikanga ukabura aho ukwirwa inzu ikakubana nto mbwira urwo rupapuro rurimo iki?

 

Ubwoba isoni kubura aho mpera nsobanura ukuntu banyandikiye mbese ntangira kurya iminwa mpimba ibyo mbeshya mama ahita arunyambura atangira kurusoma ubwo nari nacuritse umutwe nabuze icyo mvuga kubera ikimwaro

 

Mama niko kumbwira ati: mwana wanjye humura tuza usubize umutima mugitereko kuko ntago ngamije kuguhahamura ahubwo reka tuganire igihe ugezemo ukeneye kuganirizwa biramuye

 

 

 

Numva agatima gasubiye mugitereko ntega yombi mama niko kumbwira ati:Ineza mwana wanjye ntukanyishishe kuko ndi Mama wawe wakwibyariye ngomba kukugira inama nkanaguhangayikira rero mwana wanjye humura ntacyo nkutwara ahubwo itwararike umenye aho isi igeze urebe kure umenye gushungura ugatandukanya urubuto n'umurama kanura witegereze uko ibintu bihinduka kuri iyi si ninako abantu bahinduka bakaba inyamashwa uwo wabonaga nk'inyangamugayo niwe uhinduka hakiri kare uraruzi uracyari muto nturamenya icyatsi n'ururo mwana wanjye

 

dore ishaka ryajemo nkongwa ujye umenya ikiri inyuma y'urukuta utararuzenguru niba uwo muhungu agukunda ntampamvu yuko wamwanga nawe mukunde mwana wanjye ndagushyigikiye ariko umenye urukundo rwiki gihe ubone kumusubiza

 

Yahise asohoka nanjye ndiruhutsa cyane niko guhita mpaguruka mfata ijerekani njya kuvoma nagiye ntekereza urwandiko rwa Claude nibaza igisubizo ngomba kumuha gusa kuko nanjye nabonaga ari umuhungu witonda utuje ukunda gusabana numva dukundanye ntakibazo

 

Niko kumanuka kuri kano aho twavomeraga nkabona umuntu muri kano ariko simumenye nakomeje kumanuka nihuta kuko bwari burimo kwira

 

Mpageze,ntungurwa no kubona uwo muntu uri mumazi ari Claude mbanza gutinya nibaza uko mwifata imbere numva ubwoba bunyuzuye umubiri wose kuburyo nashinguraga ikirenge ntikive aho kiri

Claude wagirango yari yambonye niko guhita ampamagara ati: sha we ko ugenda gake kandi nakurinze, Numva nshaka ko tuganira.

 

 

Nikuyemo ibyubwoba ndaza ndamusuhuza angumana akaboko niko kumbwira ati: Ineza mwari wanzonze wowe utuma nyoberwa uwondi we nkisanga nkukunda kuruta abandi bose nkakurutisha abo namenye bose mbese mbona ariwowe wamba hafi

 

Akomeza agira ati: kuva nakubona naragukunze nirinze kubikubwira hakiri kare kuko sinjya mpubuka m'ubuzima mpora numva nakora ibintu biri mumucyo niyo mpamvu iki aricyo gihe umpe umutima wawe umpe urukundo nkusezeranije kuzakuba hafi nkwijeje ko nzakurinda kubabara sinzatuma wicuza urwo wampaye nzatuma uhora umwenyura iteka ryose

 

Byarandenze ntangira kurira nahise mvoma vuba niko kumubwira nti: urakoze ibyo unkoreye reba utumye bwira ubu koko ndabwira ababyeyi ko natinze he urabona ibyo unkoreye none ngo uzirinda ikimbabaza reba unshyize mubyago kumunsi wambere urabona dukomeje gutya hacura iki koko ndakeka sijye mukobwa jyenyine uzakunde abandi

 

Nihagazeho ariko umutima numvaga watwawe n'amagambo meza yambwiraga nahise nikorera nawe arikorera tugeze ruguru tubona......

 

 


Niyirema Melodie

398 Blog posts

Comments