Yahise ambaza ati"Ko ukanura

Ubwo twaragiye Alice ajya kunyereka aho bashaka kuzakoresha Sale tunajya n'aho bagomba kuzahita baba Kuruyenzi ambwira ko ngomba kubikurikirana hagatunganywa neza nanjye nibaza impamvu umugabowe atariwe uri kubyikorera cyane ko narinzi ko mwene ibyo biharirwa umusore nyirukurongora b

 

Duherukana muri part 56 ubwo Umunsi wubukwe bwa Alice warugeze.Ese byagenze bite?.

#Dukomeze Alice yampamagaye ari kuwa 2 ambwira ati"shaka uko waza kuko byose ndifuza ko ari wowe bizaba biri mubiganza ukabitunganya neza nabiguteguje kare none Dore urabibona guhera kuwagatanu n'ibirori Murukiko kandi urabyumva nawe bizarinda bigera kuwambere ari umuriro".

 

Nagombaga gufata iyerekeza Inyanza gusa nubundi hari hageze ngo mfate umwanzuro niba akazi ngomba kuzagakora nkagenda njyanye utwanjye cg niba ngomba kukareka nkagenda ngiye mubukwe gusa kuko ukwezi bari barampaye ko kuzabitekerezaho kwari kwararangiye hararenzeho n'ibyumweru bibiri,

kur'uwomunsi Alice yampamagayeho ninabwo nari niteze kuza Gutanga igisubizo Baribumpamagare.

Nanze gufata umwanzuro ngenyine mpamagara Eric na Fofo ndabicaza nkabantu bazi ibyanjye byose mbagish'inama.

 

Eric: Lucky njye ndumva bingoye kuko ubushomeri ni dange no guhakanira mukuru wawe ntampamvu umuha zifatika kandi nanone kujya gukorera ahantu hari Fiona utizeye niba bizakugendekera neza biragoye gusa njye ndumva wagenda ugiye mubukwe hanyuma ukigarukira kuko icyambere n'ubuzima musaza.

 

Fofo: (arabanza araseka cyanee) ati"Ariko urumva Eric Di!?,

Lucky sukuvuga ko ngaye ibyo Eric avuze ariko kurinjye ndumva wafata ibyawe ukajyendera rimwe ugiye no gukora akazi kuko siniyumvisha ko nubundi kutajya kugakora aribwo uzaba ukemuye ikibazo kuko ahangaha uri ntago ari hanze y'igihugu nubundi bibaye aribizagukoraho bagusanga n'aha.

Ikindi kandi nyuma yo kujyerayo ndumva wazicaza Fiona ukamusaba kukubwiza ukuri kugirango atabare ubuzima bwawe niba koko agukunda,

kandi nkuko wabimbwiye numvishe agukunda ntazanga gukora icyatuma uva mukaga".

 

 

Njye: ok murakoze kunama zanyu kbs ndumva ibyo uvuze aribyo kuko nubundi nshobora kwanga akazi bikarangira nararuhiye ubisa nubundi bakamfunga kandi sinzi nicyo nasobanurira maman gitumye nanga kujya kugakora n'ubushomeri buri hanze aha.

Ubwo bahise banasezera ndahaguruka ndabaherekeza Eric akata agana Iwabo hanyuma nanjye nkomezanya na Fofo muherekeje kandi numvaga bindyoheye kuba turikumwe,

twageze aho yagombaga gufatira imodoka mugihe ndi gushaka aho mpera mubwiza ukuri ko nsigaye mukunda ahita ambaza ati"ariko Lucky ubufasha wansabye bwo kwitwa chr wawe ntago igihe kiragera cyo kubihagarika?".

 

Igihe ntaramusubiza Bro (umwe nagombaga kuzajya gukorera) aba arampamagaye n'imodoka ihita iza FoFo arayurira nanjye nitaba 4ne nanamanuka ntaha....

 

Brother twakomeje tuganira mwemerera ko akazi ngomba kujya kugakora ndetse uwomunsi ndibujyeyo njyanye utuntu twanjye hanyuma ntangira kwitegura mpakira utwangushye.

 

Byaje kujyera nyanza ndayinjira nkigera aho narintuye Nahamagaye Alice mubwira ko nahageze ngirango ambwire ibyo twahita dutangiriraho nkora ahita ambwira ati"Ndaje ngusange aho murugo".

 

Nagizemo akoba nibaza impamvu ashaka kunsanga iwanjye hashize akanya araza muha karibu ati"sinicara ahubwo wowe ambara vuba tugende nkwereke ibyo tugomba gukora".

Nibajije icyatumye aza ntandangire aho ari ngo mpamusange biranshanga gusa nyine nditunganya nkuko abinsabye hanyuma turasohoka tugeze kw'irembo mpabona ikitwa Umutonore w'imodoka igihe nibaza uwayihaparitse mbona Alice arayegereye acomekamo urufunguzo arafungura arinjira nkubitwa n'inkuba.

 

Yahise ambaza ati"Ko ukanura amasose aho kwinjira mumodoka se?".

Njye: E!, natangaye cyane pe!, nonese ko utari warambwiye ko waguze imodoka?.

 

We: hh!, nashatse kuzagutungura nyine.

 

Ubwo twaragiye Alice ajya kunyereka aho bashaka kuzakoresha Sale tunajya n'aho bagomba kuzahita baba Kuruyenzi ambwira ko ngomba kubikurikirana hagatunganywa neza nanjye nibaza impamvu umugabowe atariwe uri kubyikorera cyane ko narinzi ko mwene ibyo biharirwa umusore nyirukurongora bidaharirwa umukobwa,

niko kubaza Alice nti"Nonese ko mperuka iyimirimo ariy'umusore byaje guharirwa abakobwa bite?".

We: Lucky ntago byahariwe abakobwa ahubwo nuko nyine Chr yambajije umuntu twakwizera tukabimushinga akaba ariwowe mpitamo kuko we ntari inaha ari Kenya aho yagiye kwita kubijyanye naho tuzajya turangije ubukwe ubu azaza kuwagatanu nyine turibujye murukiko.

 

Ubwo narabyumvishe noneho Alice ankubita ibandari ry'amafaranga ati"aya nayo ugomba kwifashisha mubikorwa byose uribukore bikagusaba kwishyura".

 

Ubwo akazi nagasigayemo nawe ajya gutunganya ibimureba nkumukobwa gusa byaragaragaraga ko inda yatangiye gukura ntangira kwibaza nti"niba Fiona nawe atwite koko inda ye we imaze kumera gute?".

 

Nakoze akazi bigeze nimugoroba Alice ampamagara ambwira ko aza kuntora gusa yabanje gutwara Fiona kwamuganga,

kumutima nti"noneho akanjye karashobotse" ndikiriza sinanamubaza byinshi gusa nikanzemo.

Hashize umwanya nabonye imodoka ya Alice iparitse hanze ahita ampamagara kuri 4ne ati..............

 

»»»»»#part_58 


Niyirema Melodie

398 Blog posts

Comments
Ndayisaba23 25 w

Good 👍👍👍👍👍👍👍👍👍👍👍👍👍👍👍