Imvano y’ubuhanzi bwa Kalima Alain wimariyemo ubugeni bwifashisha ikoranabuhanga (Amafoto)

Kalima Alain ukunze gukoresha amazina ya Arts Kalima mu buhanzi bwe, ni umwe mu banyempano bihariye mu bugeni bw’umwuga. Yifashisha ikoranabuhanga rya mudasobwa rizwi nka (Digital Art) mu guhanga byinshi mu bishushanyo bye.

Uyu musore w’imyaka 25 yatangiye umwuga w’ubugeni akiri umwana ariko mu 2017 aba aribwo atangira kubigira akazi ndetse ni byo bimutunze kuri uyu munsi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko ari umunyabugeni wiyigishije aka kazi ndetse akaba ari kimwe mu bintu ashimira Imana ko yaje gukabya inzozi ze n’ubwo bitari byoroshye.

Ati “Ubugeni ni ikintu niyigishije. Nakuze mbikunda ndetse ndi umwana ntangira kubikora ariko igitangaje narabyiyigishije. Nagiye nigira ku bandi bakora akazi nk’akanjye ariko nanjye ngenda nshaka umwihariko kugeza ubwo nahisemo gufata umurongo wo gushushanya amateka yaba ay’abirabura uhereye mu Rwanda no ku Isi yose. N’ubundi ariko nakuze nkunda amateka yiganjemo aya Afurika kurusha ayandi yose.”

Kalima avuka i Gikondo ho mu Mujyi wa Kigali. Yize Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi [MPG] mu mashuri yisumbuye. Ibihangano bye byinshi byibanda ku mabara, kuzimiza na bimwe mu birango by’umuco Nyafurika.

Avuga ko impamvu yahisemo uyu murongo ari uko akunda amateka y’Umugabane wa Afurika.

Ati “Amateka Nyafurika nyigiraho byinshi nkanayamenyekanisha kandi nkaba nafasha abandi kuyakunda no kuyamenyaho byoroshye.”

Afite intumbero yo gukomeza gufasha abato kwiga amateka no kuyabakundisha ku buryo mu gihe kizaza bazaba bazi ibyahise n’ubutwari bw’abakurambere. Ni intambwe yizera ko izabafasha kwiga gukunda igihugu, Afurika n’umuco muri rusange no kugira intumbero yo guharanira gusigasira amateka ngo atazima.

Kalima amaze gukora ibihangano birenga 190, birimo icya Perezida Paul Kagame, icya Black Lives Matter cyagarukaga ku guharanira uburengazira bw’abirabura, icya Kobe Bryant, Rihanna ateze amasunzu, yakoze byinshi bigaruka ku mateka Nyarwanda nk’Icy’Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi Gicanda.


Dieudonne Nabayo

445 Blog posts

Comments