Impamvu nyamukuru u Bugereki bwifuza u Rwanda nk’irembo ryo kwinjira muri Afurika.

Guhera ku babyeyi b’icengeramitekerereze (Philosophes) nka Plato, Socrates, Aristote, Pythagores n’abandi n'abandi, ugakomeza mu buvumbuzi buhambaye muri siyansi, inyandiko y’abaromani dukoresha uyu munsi, demokarasi iririmbwa hirya no hino, nta wahangara ngo ajore uruhare rw

Iki gihugu cyo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Burayi, kirashaka kugarukana ubuhangange bwacyo gifatanyije n’Umugabane wa Afurika, irembo ryo kwinjira kuri uwo mugabane rikaba u Rwanda.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ubwo yari amaze kuganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu byerekeranye na politiki ndetse n’ibijyanye no guhugura no kwigisha abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Iki gihugu kandi cyahaye u Rwanda inkingo za Covid-19 ibihumbi 330, ziyongera ku bihumbi 200 zatanzwe muri Nzeri uyu mwaka.

Minisitiri Biruta yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro hagati ye na Dendias, byibanze ku mahirwe ahari mu ishoramari.

Ati “Twaberetse ibijyanye n’ishoramari rishoboka muri iki gihugu na bo batubwira ko biteguye gukorana natwe mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, by’umwihariko ibirebana n’ubukerarugendo.”

Yakomeje agira ati “Uru ruzinduko ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byacu byombi mu nzego zitandukanye ariko twibanda cyane ku birebana n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari.”

U Bugereki ni igihugu kibarirwa mu byateye imbere, dore ko umuturage wacyo abarirwa amadolari 19.827 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 19 Frw.

Ubukungu bw’u Bugereki bushingiye ahanini kuri serivisi kuko zihariye 80 %. Ni igihugu gitejwe imbere cyane n’ubukerarugendo hashingiwe ku gace giherereyemo gakora ku nyanja n’amateka yacyo.

U Bugereki buza ku mwanya wa karindwi mu gusurwa cyane n’abakerarugendo ku mugabane w’u Burayi, kikaba icya 16 ku rwego mpuzamahanga.


Niyoyita Aloys

130 Blog posts

Comments