Inkuru y’Urukundo rwa Howard G. Buffett n’u Rwanda

Howard Graham Buffett w’imyaka 66 y’amavuko yigeze kuvuga ko “mu Rwanda ariho honyine muri Afurika” yakorera imishinga ye atekanye. Inshuti ye ikomeye, Perezida Kagame, nawe ubwo yamuvugagaho mu minsi ishize yavuze ko ubushuti afitanye n’u Rwanda bwahinduye ubuzima bwa benshi!

Mu muryango we, amafaranga si icyabuze. Ni ay’ibiragano byinshi kuko uhereye kuri sekuru Howard Homan Buffett ugakomeza ukagera kuri se Warren Buffett ubarirwa miliyari zirenga 100$ yakuye mu ishoramari ryo kugura imigabane mu bigo ikagenda imwungukira buhoro buhoro; bose bakoze ku mafaranga kera kandi arabayoboka.

Howard G. Buffett ni umwe mu nshuti z’u Rwanda itandukanye n’abandi. Yashoye imari mu mishinga y’ubuhinzi mu Rwanda n’iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Illionois ahafite hegitari 650 z’ubutaka buhingwaho aho by’umwihariko zikorerwaho ubushakashatsi mu buhinzi yaba mu kugenzura imiterere y’ubutaka, ibijyanye no kuhira n’ibindi.

Atandukanye n’abandi bose kuko akora ibikorwa bye byo gufasha mu buryo butandukanye. Hari abakire benshi Isi ifite bihaye intego yo kurwanya indwara yaba izandura n’izitandura, ku buryo bo igihe cyose hari indwara yadutse bihutira gutanga ibinini.

Hari abandi bo ibikorwa byabo babikorera mu mishinga y’ubujyanama, ubuvugizi, kurwanya amakimbirane mu bihugu nk’ibi byacu ariko bakirengagiza ikintu kimwe gikomeye: Inkomoko yayo makimbirane ni ubukene.

Aho kurwanya ubwo bukene ngo bubake inganda zihesha abaturage imirimo, bashyira imbaraga mu gutanga amafaranga yo kuzishyura abunganizi mu mategeko cyangwa bagatangiza igikorwa cyo kurwanya amavunja aho guhanga imirimo ituma abantu babona amafaranga azababeshaho bo ubwabo bagaca ukubiri n’umwanda.

Buffet we si uko bimeze. Iyo yivuga yiyita Umunyarwanda, arufata nk’igihugu cye cya kabiri. Bituma ibikorwa byose ahakorera binyuze muri Foundation ye yamwitiriwe, yumva ko ari kubikorera iwe mu iterambere rusange.

Urukundo rwe n’u Rwanda rwatangiye mu myaka ya za 2000. Icyo gihe yageze mu gihugu bwa mbere, aganira n’ubuyobozi bukuru ku ngingo zigamije ubufatanye mu ngeri z’ubuhinzi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.


Kwizera Amen

93 Blog posts

Comments