Somalia.
Igihugu cya Somalia cyamaze gutangaza ko intumwa ya Afurika y’unze ubumwe, Simon Mulongo iri muri Somalia igomba kuba yavuye ku butaka bwacyo bitarenze iminsi irindwi.
Simon Mulongo wahoze ari umudepite mu nteko nshingamategeko mu gihugu cya Uganda, yari intumwa yungirije y’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe mu gihugu cya Somalia.

Icyatumye Simon Mulongo yirukanywa muri Somalia, ni uko yagize uruhare mu bikorwa bidahuye n’inshingano za Amisom, ingabo z’umuryango wa Afurika ziri mu butumwa muri Somalia.
Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Somalia, Mohamed Abdirisak, yatangaje ko Somalia itazihanganira abakozi ba Amisom barenga ku nshingano bagomba gukora.
Mu by’ukuri icyatumye Simon Mulongo yirukanywa ntabwo cyatangaje, gusa bivugwa ko inshuro nyinshi yagiye agaragara mu bikorwa bitajyanye n’inshingano yari afite muri iki gihugu cya Somalia.