Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Handball (IHF), ryagize icyo rikora ku busabe bwa benshi bagaragaje ko batishimiye itegeko ryo kwambara bikini ribangamiye abakinnyi b’abagore bakina Handball yo ku mucanga, rihindura amategeko ajyanye n’imyambarire.
Nk’uko bigaragara mu mategeko agenga amarushanwa yayo yo ku wa 3 Ukwakira 2021, IHF yavuze ko “abakinnyi b’abagore bashobora kwambara amakabutura magufi n’utwenda duto two hejuru” mu gihe bagenzi babo b’abagabo, bashobora kwambara amakabutura magufi agera kuri santimetero 10 hejuru y’amavi.
Kugeza magingo aya, amakipe y’abagore yari ategetswe kwambara bikini. IHF yavuze ko amategeko mashya yashyizeho azatangira gukurikizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2022.
Ihindurwa ry’aya mategeko ryasabwe muri Nyakanga uyu mwaka nyuma y’uko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Norvége bambaye amakabutura mu mwanya wa bikini ubwo bari bitabiriye Shampiyona y’u Burayi ya Beach Handball yabereye i Varna muri Bulgaria.
Icyo gihe, Norvége yaciwe amande ya 1500€ biteza impaka mu bantu batandukanye, byatumye bamwe basaba ko amategeko ya IHF yahindurwa, hakabaho ubwisanzure mu guhitamo ibyo ikipe yambara.
Uretse Abanya-Norvége n’abakinnyi b’u Bufaransa bandikiye Ishyirahamwe ryabo barimenyesha ko badashaka kuzongera kwambara bikini.
Iri tegeko ryo kwambara bikini ku makipe y’abagore akinira ku mucanga ryakuweho muri Volleyball guhera mu 2012.
IHF yahinduye itegeko ryo kwambara bikini ku bakobwa bakina Handball yo ku mucanga
Amakipe y'abagore yemerewe kwambara amakabutura magufi guhera mu mwaka utaha wa 2022
Twandikire
Duhamagare kuri 4546
Kwamamaza
Abo turi bo