Stade ya Rutsiro FC iratangirwa gusanwa muri Nyakanga 2021

Stade ya Rutsiro FC iratangirwa gusanwa muri Nyakanga 2021

Stade y’Akarere ka Rutsiro iheruka kwemezwa mu bibuga bitatu bizubakwa ku bufatanye na FERWAFA muri uyu mwaka, byemejwe ko ntagihindutse izatangira gusanwa muri Nyakanga 2021.Stade y’Akarere ka Rutsiro iheruka kwemezwa mu bibuga bitatu bizubakwa ku bufatanye na FERWAFA muri uyu mwaka, byemejwe ko ntagihindutse izatangira gusanwa muri Nyakanga 2021.Stade y’Akarere ka Rutsiro iheruka kwemezwa mu bibuga bitatu bizubakwa ku bufatanye na FERWAFA muri uyu mwaka, byemejwe ko ntagihindutse izatangira gusanwa muri Nyakanga 2021.

Ni mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye muri Mutarama, hemejwe ko iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rizafatanya n’uturere mu iyubakwa ry’ibibuga bya Rutsiro, Gicumbi na Rusizi muri uyu mwaka wa 2021.FERWAFA irateganya kubaka ibibuga biri hagati ya bine n’umunani by’ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthètique) cyangwa bifite ubwatsi bugezweho mu mushinga uzatwara agera kuri miliyari 2 Frw. Ibi bijyanye na gahunda nshya ya Guverinoma y’u Rwanda yo kongera ibikorwa remezo byifashishawa mu mikino itandukanye.

Mu mwaka ushizewa 2020 ni bwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasuye uturere dutandukanye hagamijwe kongeramo ibikorwa remezo bizafasha mu iterambere rya siporo ku rwego rw’igihugu.Muri stade zigomba gusanwa harimo n’iy’Akarere ka Rutsiro, cyane ko gafite ikipe ikina mu Cyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence yatangaje ko bitarenze mu mezi abiri ari imbere, stade yako izaba yatangiye gusanwa.

Yagize ati “Ntabwo ari ibanga twemerewe stade. Mu ntangiriro y’ingengo y’imari itaha nidutangira muri Nyakanga, twizeye ko izatangira gusanwa.”

Kuri ubu iyi kipe ya Rutsiro yakirira imikino yayo kuri stade umuganda iri mu karere ka Rubavu bitewe nuko Stade y’Akarere ka Rutsiro yangiritse ndetse n’ikibuga kikangirika cyane.

Ayinkamiye yakomeje avuga ko Rutsiro FC ibafasha mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’akarere ndetse bishimira ko haturuka impano zo mu mikino itandukanye.


Josue Iratuzi

529 Blog posts

Comments