Malaysia: Abatari Abayisilamu bashobora gufungwa n’inkiko nibahirahira bagakoresha ijambo Allah
Abacamanza bo mu gihugu cya Malaysia baciye urubanza rutegeka ikinyamakuru cy’Abakirisitu Gatulika kutazongera guhirahira ngo cyandike ijambo Allah mu nyandiko zacyo, ngo kuko iryo jambo ari umwihariko Abayisilamu bakoresha iyo bavuga Imana yabo.
Umwanzuro w’urukiko wategetse ko ikinyamakuru cyitwa The Herald cyandikirwa aho muri Malaysia cyitacyemerewe gukoresha ijambo Allah niba gishaka kuvuga no kwandika Imana.
Iyi mikirize y’urubanza yateje amahane n’ubwumvikane bucye dore ko muri iki gihugu habarizwa Abakirisitu bake ariko bahora bahanganye n’Abayisilamu bapfa iby’imyemerere yabo.
Iby’uru rubanza kandi byabaye ari ugusubiramo no gusesa icyemezo cy’urundi rukiko rwari rwaciye urubanza mu 2009 rwemeza ko The Herald yemerewe kongera gukora no gukoresha ijambo Allah nyuma y’uko yari yahagaritswe izira n’ubundi kwandika ijambo Allah.
Igihugu cya Malaysia gituwe n’abaturage basaga miliyoni 28 kandi abagera kuri 91% muri bo ni Abayisilamu. Ibi ngo bituma abanyamakuru n’abandi baturage bakoresha amagambo azwi ku Bayisilamu cyane iyo bashaka ko bumvwa na benshi mu batuye igihugu kuko aribo benshi.
Ibi rero ngo byateje abakirisitu impungenge ko nabo bashobora gukurikiranwa mu nkiko bakanafungwa igihe bakwibagirwa bagakoresha ijambo bamaze imyaka myinshi baramenyereye kuko ariryo ryumvwa na benshi.
Ababuraniraga ikinyamakuru he Herald bavuze ko batishimiye umwanzuro w’urukiko, bavuga ko bazawuregera mu rukiko rw’ikirenga kuko ngo iryo jambo rimaze imyaka myinshi rikoreshwa mu buzima busanzwe bw’igihugu, rikaba rutafatwa nk’umwihariko w’Abayisilamu gusa.
Umucamanza we ariko yavuze ko gukoresha iryo jambo ku bakiririsitu Gatulika ngo byazateza urujijo mu baturage.
Umupadiri witwa Lawrence Andrew washinze icyo kinyamakuru yavuze ko Allah bisobanura Imana kandi iryo jambo ngo si umwihariko n’ubukonde bw’idini rukana kuko ku isi yose abaturage bemera Imana bakagira uburyo bazita ariko ngo ntabwo Imana ari umwihariko wa bamwe ku buryo banabuza abandi kuyivuga igihe babikeneye.