Mu bihe bishize umuyobozi w'ikigo yatumije abakozi mu nama.
Harimo rero abakobwa

babiri baje bambaye imyenda yagaragazaga ibice byinshi by'imibiri yabo.
Mbere yo gutangiza inama, umuyobozi arabahamagara abajyana
mu biro bye maze abasaba kwicara gato.

Ni uko ababwira ibintu bikomeye batazibagirwa mu buzima bwabo.
Yarabitegereje mu maso maze arababwira ati: ''Bavandimwe rero,
ndashaka kubibutsa ko mu bintu byose Imana yaremye hano ku isi,
Ibifite agaciro kanini yagiye ibishyira
ahantu hiherereye kandi kenshi bikanasaba imbaraga cyangwa
kwiyuha icyuha ngo ubigereho cyangwa se ubibone''.
Arakomeza ati:
- ''Muzi diyama ukuntu ihenda? Ni he abantu bayisanga? Bisaba gucukura cyane mu butaka kugira ngo
uyigereho ntabwo itoragurwa.''
- ''Amasaro abantu batakisha bakaberwa muzi ahantu aturuka ?
Bisaba kwibira hasi mu nyanja ahoaba atwikiriwe mu ndiba. ''
- ''Mujya muzirikana aho zahabu ituruka? Zahabu ituruka mu nda y'isi, aho bisaba gucukura no kuyungurura ukabira icyuya kugira ngo uyigereho.''
Amaze kubabwira atya arakomeza ati:
''Imibiri yanyu si ibikinisho kandi ifite
agaciro gahebuje cyane karenze diyama, amasaro ndetse na zahabu.
Ni yo mpamvu rero ikwiye kubahwa ntimuyigaragirize umuhisi n'umugenzi kuko burya: Agapfundikiye
gatera amatsiko.''
Namwe rero nimuramuka ubwo bukungu bwanyu mububitse kure nk'
uko diyama na zahabu biba biri kure, Ibigo byemewe bizazana
ibyangombwa byemewe kandi binafate igihe kugira ngo bibashe
kwegukana ubwo bukungu.
Mbere na mbere, bizabanza bishake
guverinoma (government) baganire iyi
ikaba ari IMIRYANGO YANYU MUVUKAMO, hanyuma basinyane
amasezerano yo kwemererwa gucukura hano bikaba ari
UGUSHYINGIRWA BYEMEWE hanyuma
bizabashe gucukura nta kibazo ibi akaba ari UMUBANO WEMEWE
W'ABASHAKANYE.
Ariko rero nimushyira ubukungu bwanyu ku karubanda mukabutegeza
abahisi n'abagenzi, muzikururira
abacukuzi b'abamamyi baza kwiba.
Buri wese azababonerana bityo
habure ikigo na kimwe cy' umwuga cyifuza kuba cyahatanira isoko ryo
kubegukana.
ISOMO:
Dufashe abagore bacu, abakobwa bacu ndetse na bashiki bacu kwibuka
kwambara neza no gutekereza ku
myambarire mu gihe tugiye ahantu hatandukanye.
GASANGIZE INCUTI URABA UMFASHIJE GUTANGA UBUTUMWA
BWIZA.
NDABAKUNDA

Uwamahoro yvonne

85 Blog posts

Comments