inkomoko y'umugani :NGARAMA NA SARUHARA RWA NKOMOKOMO-

kurikira uko byagenze: Habayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba
n'umugaragu w'umwami. Muri icyo gihe
hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa
Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro.
Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami
guturwa.

Cyabonaga abafite amakoro
kikabica, ibintu byabo kikabirya. Umwami
agira umujinya, agiteza ingabo ngo
zizacyice. Ingabo zirahaguruka, zijya kwica
Saruhara rwa Nkomokomo. Saruhara
imanuka hejuru izica zose. Umwami
arongera ayiteza ingabo, Saruhara na zo
irazitsemba, ntihasigara n'umwe wo kubara
inkuru. Amayira arasiba, ntihagira usubira
kugera ibwami. Bose batinyaga Saruhara.
Bukeye Ngarama abwira umwami ati «
ndashaka kwica Saruhara rwa Nkomokomo,
umwami w'ibishwi n'ibisiga!» Umwami
aramusubiza ati «Ngarama urabeshya
ntiwakwica Saruhara! Nayiteje ingabo
nyinshi irazinesha zose, imbuza guturwa;
none inzira zabaye ibisibe. None Ngarama
wimbeshya, ntiwashobora Saruhara rwa
Nkomokomo, umwami w'ibishwi n'ibisiga. Nzi
ko uri umugabo, ariko rero ubugabo
ntuburusha abandi bose. Saruhara yishe
n'intwari nyinshi! » Ngarama abwira umwami
ati « ninica Saruhara uzangororera iki?
Umwami ararnusubiza ati « niwica Saruhara,
nzaguha uruhande rw'igihugu cyanjye.. »
Ngarama acurisha ubuhiri bw'icyuma, kandi
abwira umwami ati « umbagire inka. »
Umwami arayibagisha. Ngarama yenda
uruhu, yenda n'amaraso. Uruhu
araruzingazinga, amaraso ayisiga umubiri
wose. Uruhu ararwifureba. Ajya aho
Saruhara icira ibintu, arambarara hasi mu
nzira, akinjika itako, n'impiri ye mu ntoki.
Inkona iraza iramurora, iravuga iti « uyu
mupfu wapfuye agapfana agahiri
n'agahinda sindamurya ! » Muri uwo
mwanya haza ibisiga byinshi; bizana
n'umwami wabyo Saruhara. Biraterana,
birora aho Ngarama agaramye.
Biramwitegereza… Saruhara ibwira Sakabaka
iti «naherukaga ubamo akagabo, none jya
kurya uriya mupfu.» Sakabaka iramwegera,
iramwitegereza, igaruka bwangu iti «uriya
mupfu wapfanye agahiri n'agahinda,
simbashije kumurya.Kumurya ni
ukwigerezaho !» Saruhara ibwira ingurusu iti
«jya kurya uriya mupfu.» Ingurusu
iragenda, isanga Ngarama yahindurije
ijisho, ishya ubwoba, igaruka ivuga iti «uriya
mupfu mu mabyiruka yanjye sinamuriye.
None sinjya kumurya kandi yarapfanye
agahiri n'agahinda! » Ibisiga byinshi
bimugeraho, ariko byanga kumushira
amakenga. Saruhara na yo yari ifite akoba.
Ariko irikomeza yanga guhara ishema
n'igitinyiro. Ni ko kubwira ibindi bisiga iti
«murasara. Uyu mupfu mu mabyiruka
yanjye naramuliye. Namuriye mu Mutara w'i
Ndorwa, namuriye i Bunyabungo, namuriye i
Buryasazi, namuriye i Bunyabuntu, kandi
mpora murya iminsi yose. None ndabagaye
mwese. Ntimukwiye kuba abagaragu ba
Saruhara, mba ndoga Nkomokomo! Ndetse
ndabatsemba mwese.» Ibisiga birasubiza biti
«Nyagasani, utwice cyangwa udukize, ariko
uriya mupfu ntawashobora kumurya.»
Saruhara iti «muri imbwa. Jyeweho ngiye
kurya uriya mupfu, kuko ntacyatuma
ntamurya.» Iramanuka, itanda amababa
imbere ya Ngarama. Igihe ishaka
kumudonda mu jisho, Ngarama ayikoza
ubuhiri mu mashanya. Saruhara yumva
irashize, ariko ipfa kwihangana. Ngarama
na we yungamo. Saruhara igondeka ibaba.
Ishaka kumuturuka hepfo. Ngarama
aribirindura, ayikubita ubuhiri ku kinwa
kirapyinagara. Saruhara irisimbiza
kumukubita urwara. Ngarama ayikonja
amaguru… Abonye ko ayicogoje, asohoroka
muri cya gihu, abaka umuheto we, ayikubita
umwambi mu ibaba, urayahuranya. Aritaza,
arayikubita, ayivuza amahiri cyane,
arayica. Ibisiga byose birahunga. Amaze
kuyica, atuma ibwami ngo baze kuyiheka.
Baraza, barayitwara, bayereka umwami.
Bose batangarira ubugabo bwa Ngarama.
Umwami aramugororera cyane. amugabira
n'inka nyinshi. Ngarama aratunga,
aratunganirwa. Ibwami na ho harakundwa
haragendwa. ” Si jye wahera, hahera
Saruhara rwa Nkomokomo.”

Uwamahoro yvonne

85 Blog posts

Comments
Moureen Isla 1 y

Nice

 
 
Masoud Yusuf 1 y

Nice one

 
 
Moureen Isla 1 y

Nice

 
 
Moureen Isla 1 y

Nice

 
 
Moureen Isla 1 y

Nice

 
 
Moureen Isla 1 y

Nice