U Bwongereza: Iperereza ryagaragaje ko Umudepide uherutse kwicishwa ibyuma yagabwe igitero cy’iterabwoba

Polosi y’u Bwongereza yatangaje ko iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’Umudepite,Sir David Amess, ryerekanye ko ari igitero cy’iterabwoba yagabweho.

U Bwongereza: Iperereza ryagaragaje ko Umudepide uherutse kwicishwa ibyuma yagabwe igitero cy’iterabwoba

Polosi y’u Bwongereza yatangaje ko iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’Umudepite,Sir David Amess, ryerekanye ko ari igitero cy’iterabwoba yagabweho.Polosi y’u Bwongereza yatangaje ko iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’Umudepite,Sir David Amess, ryerekanye ko ari igitero cy’iterabwoba yagabweho.

Sir David w’imyaka 69 yishwe atewe icyuma ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, ubwo yari mu Mujyi wa Leigh-on-Sea mu Bwongereza.

Mu itangazo Polisi y’icyo gihugu yasohoye, yasobanuye ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze byerekanye ko icyo gitero “gifite aho gihuriye n’ubuhezanguni bw’Abayisilamu.”

Umugabo w’imyaka 25 ni we watawe muri yombi akekwaho uruhare muri icyo gitero. Ni Umwongereza ufite inkomoko muri Somalia.

Yakomeje igira iti “Byizewe ko yakigabye ari wenyine kandi ubu nta wundi muntu turi gushaka waba ufite aho ahuriye nacyo. Icyakora ipererereza riracyakomeje.”

Urupfu rwa Sir David rwashenguye benshi nk’uko babigaragarije mu butumwa butandukanye batanze. Abaye Umudepite wa gatatu wishwe akiri mu nshingano kuva mu 1990 nyuma ya Ian Gow wiciwe muri East Sussex muri uwo mwaka na Jo Cox wiciwe i Berstall mu 2016. Ni mu gihe kuva Intambara y’Isi ya Kabiri yaba abishwe bageze kuri batandatu.

Ubusanzwe barindirwa umutekano n’abapolisi iyo bari mu Nteko Ishinga Amategeko ariko iyo bahavuye nta bundi burinzi bahabwa.

Sir David yabyaye abana batanu. Yabaye umudepite kuva mu 1983 abarizwa mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs. Mu 2015 yahawe izina ry’icyubahiro n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth, kubera imirimo y’indashyikirwa yakoze. Icyo gihe ni bwo yahise yongererwa “Sir” ku mazina ye.

Iriza Carnella

544 Blog posts

Comments