Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba 19 bafashwe tariki ya 07 Nyakanga bafatirwa mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gihisi B. Abandi 22 bafatirwa mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo.
Yagize ati “Polisi k’ubufatanye n’izindi nzego bafatanya kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 bageze mu Mudugudu wa Gihisi B mu gihe cya saa moya z’umugoroba abaturage babaha amakuru ko hari abantu bashinze akabari mu ishyamba riri hafi aho. Bahise bajyayo koko muri iryo shyamba bahasanga abantu 19 barimo banywa inzoga begeranye nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.”
SP Kanamugire yavuze ko ako kabari ko mu ishyamba ari ak’uwitwa Mukamana, uyu ngo asanzwe acuruza ibigage n’inzoga z’indi zitemewe zizwi ku izina rya dunda ubwonko nk’uko abaturage babivuga. Ngo uyu Mukamana ubusanzwe acuruza yikingiranye agafungura umuryango wo mu gikari gusa. Aba 19 bafashwe bakaba bari basohotse mu kabari ke basohokanye inzoga ndetse zashira akabashyira izindi aho mu ishyamba.
Akomeza avuga ko abandi 22 bafashwe tariki ya 08 Nyakanga bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo mu tugari dutandukanye. Muri aba bantu harimo abatambara agapfukamunwa, abarengeje amasaha yo gutaha, abatafunze amaduka yabo ku masaha yashyizweho ndetse n’abandi bagiye bafatwa batubahirije amabwiriza y’andi ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Koronavirusi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye kwibutsa abaturage muri rusange ko kwirinda Covid-19 ari inshingano za buri wese ntabwo ari ukubikora kubera ubonye Polisi.
Yagize ati “Aya mabwiriza agamije kubarinda kwandura COVID-19 no kwirinda kuyanduza abandi. Abajya kunywera inzoga mu ishyamba cyangwa n’ahandi bibibwira ko bihishe Polisi n’izindi nzego baribeshya kandi baranihemukira kuko Koronavirusi yo ntiyihishwa. Aho bazajya hose mu gihe batubahirije amabwiriza yo kuyirinda izabasangayo, icyababera kiza tunabakangurira ni ugukurikiza aya mabwiriza yose uko yakabaye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide aganira n’aba bafashwe yabibukije amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo abibutsa ko Leta iyashyiraho igamije ko buri muturage ayasobanukirwa kandi akayubahiriza.
Ati “Ntibikwiye ko haba hakiri umuturage utarumva cyangwa ngo abone ubukana bw’iki cyorezo buri munsi hatangazwa imibare w’abantu gihitana n’abacyandura. Abantu bakwiye kwirinda kwandura no kwanduza abandi, kugira ngo bigerweho rero ni uko bakurikiza amabwiriza atangwa.”
Abafashwe bajyanwe ku biro by’imirenge bafatiwemo barigishwa banacibwa n’amande, mu gihe akabari ka Mukamana Solange kafunzwe acibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.
IZINDI NKURU WASOMA
15.10.2021
Kamonyi : Uwafatiwe mu bucuruzi butemewe yafashwe ari guha Umupolisi Ruswa ya 150.000Frw
15.10.2021
Idamange na Karasira bafite ibibazo byo mu mutwe, ari njyewe sinari kubafunga- Mugabe
15.10.2021
Ruhango : Bateye iperu ku modoka itwaye Mazutu yakoze impanuka ngo bayivome ariko bataha...
14.10.2021
Muhanga : Ibyangombwa by’ubutaka 27.000 bimaze imyaka 10 bitarahabwa benebyo…Meya ati “Ahubwo byari...
13.10.2021
Kigali : Umugabo wakubiswe n’umugore we akanamuciraho imyenda ngo yigeze no kumuroga guhorana...