Ibyishimo by’ubukwe byarayoyotse nyuma yo kubura umuyobozi ubasezeranya

Abageni 12 bari gusezeranira mu Murenge wa Karama muri Kamonyi babuze ubasezeranya bituma badakora ibirori by’ubukwe nk’uko bari babiteganyije.

Ibyishimo by’ubukwe byarayoyotse nyuma yo kubura umuyobozi ubasezeranya

Abageni 12 bari gusezeranira mu Murenge wa Karama muri Kamonyi babuze ubasezeranya bituma badakora ibirori by’ubukwe nk’uko bari babiteganyije.

Abo bageni bagombaga gusezerana kuri uwo murenge imbere y’amategeko, tariki ya 26 Mutarama 2017.

Kuri uwo munsi bari babyutse babukereye, abageni b’abakobwa bakenyeye abasore nabo bambaye amakoti na karuvati, banateguye ibyo kunywa n’ibyo kurya bari bwakirize ababashyigikiye.

Mu masaha ya mu gitondo ariko batunguwe no kugera ku biro by’Umurenge wa Karama bagasanga nta muyobozi uhari ugomba kubasezeranya.

Bagombaga gusezeranywa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable kuko uwo murenge udafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa ufite ububasha bwo kubasezeranya.

Abo bageni ngo bari bariyandikishije mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, bahabwa itariki yo gusezerana ya 26 Mutarama 2017, bituma bahita batumira abazabaherekza.

Batunguwe ngo nuko bahakaniwe ko batagisezeranyijwe hasigaye umunsi umwe ngo itariki bahawe igere,nk’uko umubyeyi wari gushyingira umukobwa we abisobanura.

Agira ati “Ku wa kabiri tariki ya 24 Mutarama b2017, bagiye kwandikisha inkwano, bababwirwa ko ubukwe butakibaye kandi twariteguye inzoga twarazenze, ibyo kurya twahashye ndetse n’imyenda yarakodeshejwe.”

Akomeza avuga ko inzoga yari yenze yazikopye abafite akabari ngo bazazimwishyure ubukwe nibusubukurwa.

Ariko ngo hari ibyo yahombye birimo inzoga zipfundikiye, n’imyenda umukobwa yari yakodesheje kuko yari kuyimarana umunsi umwe gusa.

Undi mugore usanzwe abana n’umugabo ariko wari gusezerana avuga ko byabaye ngombwa ko amazimano yari yateganirije uwo munsi ayatanga, kuko hari abaturutse mu Karere ka Rusizi baje gutaha ubukwe atari gusubiza inyuma.

Gusa ariko bamwe muri abo bagombaga gusezwerana imbere y’amategeko, byabaye ngombwa ko basanga umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ku biro kuko bagombaga gusezerana imbere y’Imana tariki ya 28 Mutarama 2017.

Ibyo byarabahombeje kuko ngo bakoresheje amafaranga batari bateguye batega imodoka zibajyana ku biro by’Akarere ka Kamonyi.

Dusabimana Samson, umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karama, avuga ko ikibazo cyabaye, ari uko umuyobozi w’akarere yabahakaniye mbere y’icyumweru ko atazaboneka ariko ubutumwa bugatinda kugera ku baturage.

Agira ati “Kubera ko nta buryo bwari kutwihutira kubibabwira bose, twagiye tubatumaho. Icyumweru kiba ari gito kugira ngo umenyeshe abantu ko gahunda ihindutse, hari ababimenye batinze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, atangaza ko uwo munsi tariki 26 Mutarama 2017 yari afite gahunda yo kwakira Ambasaderi wa Koreya wari wasuye akarere no gutangiza kubaka umudugudu w’Icyitegererezo.

Akomeza avuga ko yari yatangaje ko atazaboneka ngo asezeranye abageni. Ikosa ngo riri ku bakozi batabimenyesheje abaturage.

Uyu muyobozi avuga ko abo bageni azabasezeranya ku wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2017.


Iriza Carnella

544 Blog posts

Comments