AMAFOTO : I Musanze babukereye bajya gukingiza Imbwa inkingo zizirinda gusara

Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, uyu munsi habaye igikorwa cyo gukingira Imbwa indwara y’ibisazi aho abazoroye babukereye bakajya guteza inkingo amatungo yabo. Mu bihugu byateye imbere, Imbwa ni itungo rihabwa agaciro cyane aho umukuru w’Umuryango bamubajije ibyo atunze, avug

 

Mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, uyu munsi habaye igikorwa cyo gukingira Imbwa indwara y’ibisazi aho abazoroye babukereye bakajya guteza inkingo amatungo yabo.

 

Mu bihugu byateye imbere, Imbwa ni itungo rihabwa agaciro cyane aho umukuru w’Umuryango bamubajije ibyo atunze, avugamo umubare w’abana, umugore/abagore ndetse n’imbwa ubundi agakurikizaho imitungo isanzwe nk’inzu n’imodoka.

 

Aka gaciro baha iri tungo gatuma baryitaho cyane ndetse bakariteza inkingo zose zishoboka by’umwihariko urw’ibisazi kuko iyo Imbwa irwaye iyi ndwara ikaruma umuntu ishobora kuyimwanduza cyangwa bikamugiraho ingaruka zikomeye.

 

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya ibisazi bw’imbwa aho hanateguwe igikorwa cyo gukingira aya matungo ku bayafite.

 

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze aho abasanzwe boroye Imbwa babukereye bakajya kuziteza izi nkingo.

 

Ni igikorwa giteganyijwe ko kiza gusiga hakingiwe Imbwa 200 kandi ba nyirazo bakazikingiza ku buntu mu gihe ubusanzwe gukingira aya matungo bisaba ikiguzi kinini.

 

Abatunze imbwa mu Mijyi itandukanye ikunze kugendamo abantu, basabwa kuzikingiza kugira ngo zitaba zafatwa n’indwara y’ibisazi zikaba zaruma abaturage.

 

 

 

 

 

 


Ndamukunda Stacy

224 Blog posts

Comments