Menya aho izina Nelson ryavuye n'ibir

Menya aho izina Nelson ryavuye n'ibiranga abasore baryitwa


Nelson ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu kinya Irlande rikaba risobanura 'umuhungu wa Neil'.

Bimwe mu biranga ba Nelson

Ni umuntu uba ari umuhanga mu ishuri,

 

Menya aho izina Nelson ryavuye n'ibiranga abasore baryitwa

 

 

Nelson ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu kinya Irlande rikaba risobanura 'umuhungu wa Neil'.

 

Bimwe mu biranga ba Nelson

 

Ni umuntu uba ari umuhanga mu ishuri, ureba kure, uzi kugenzura ikintu cyose agashaka no kumenya impavu yacyo.

 

Akunze kwiga amashuri menshi, kuko ahorana inyota yo kumenya no kunguka ibintu bishya mu buzima bwe.

 

Ni umuntu udakunda gukurikiza umuco n’imigenzo, ngo bibe byamubera inzitizi yo gukora icyo yagambiriye kugeraho, Nelson kandi azwiho kwigenga no kudapfana ijambo.

 

Ntabwo ari umuntu usamara, usanga atuje, mu biganiro akabanza agatekereza akavuga ikintu yumva ko yamaze kunonosora.

 

Hari igihe usanga yishakira kuba ahantu ha wenyine hadasakuza, ariko ubundi mwahura ukabona azi kuganira no gusabana n’abandi.

 

Iyo akiri umwana, ababyeyi be baba bagomba kumutoza no kumukundisha kuganira n’urungano rwe, naho ubundi yazavamo nyamwigendaho.

 

Akunze kuba umucurabwenge, umwarimu n’andi masomo atuma akoresha ubwenge bwe ashakashaka kandi anavumbura.

 

Ibyamamare byitwa Nelson:

 

-Nelson Mandela: Umunyabigwi wabaye perezida wa Afrika y'Epfo

 

-Nelson Semedo: Umunya Portugal ukina umupira w’amaguru

 

-Nelson Cruz: Umunyamerika ukina Baseball


All Trenzy

204 Blog posts

Comments