Ikipe y’u Rwanda irakina na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Uyu mukino urebera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

 

 

Rwanda-Uganda (Nyamirambo-18h00)

Kuri uyu wa Kane taliki 07 Ukwakira 2021, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” irakina n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022.

 

Uyu mukino urebera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

 

Mbere y’uyu mukino, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nizeyimana Olivier basuye ikipe y’igihugu aho icumbitse muri Hotel Sainte Famille.

 

 

Minisitiri Munyangaju ari kumwe n’ikipe y’u Rwanda

Minisitiri Munyangaju yasabye abakinnyi  gukina neza baharanira intsinzi no guhesha ishema igihugu. Yanashyikirije kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima, ibendera ry’Igihugu nk’ikimenyetso cy’uko bazaba bahagarariye Abanyarwanda bose.

 

 

 

Ubwo ikipe y’u Rwanda yari isoje imyitozo ya nyuma, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Niyonzima Haruna yatangaje ko biteguye neza kandi ko buri wese azi agaciro k’uyu mukino, intego akaba ari ugutsinda bagahesha ishema igihugu.

 

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Mashami Vincent yatangaje ko  uyu mukino ukomeye yaba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Uganda  kuko ibi bihugu byombi bifitanye amateka.

 

Akomeza avuga ko ikipe zombi zagiye zihura kenshi kandi buri kipe iba ishaka gutsinda.

 

Ati : “Twitoje neza, tuzi icyo gutsinda uyu mukino bivuze, uretse kubona amanota 3  tugishakisha , gutsinda bivuze byinshi ku mateka y’umupira w’amaguru mu bihugu byombi. Abakinnyi bacu bariteguye igisigaye ni intsinzi”.

 

Ikipe ya Uganda yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Ukwakira 2021, iyobowe n’umutoza Micho wigeze gutoza ikipe y’u Rwanda.

 

Uyu mutoza avuga kuri uyu mukino yavuze ko  abakinnyi be bafite ishyaka kandi biteguye gutanga imbaraga zabo zose kugira ngo bitware neza.

 

 

Ubwo ikipe ya Uganda yakorera imyitozo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ahagomba kubera umukino

Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’u Rwanda na Uganda zizakina umukino wo kwishyura uzabera  i Kampala taliki 10 Ukwakira 2021.

 

Ikipe y’u Rwanda na Uganda ziri  mu itsinda E hamwe na Mali na Kenya. Mu mikino ibiri iheruka, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Mali igitego 1-0 inganya na Kenya igitego 1-1. Ikipe ya Uganda yo yanganyije na Kenya 0-0 inanganya na Mali 0-0.

 

Kugeza ubu muri iri tsinda E, Mali irayoboye n’amanota 4 ikurikiwe na Kenya na Uganda zifite amanota 2 naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa 4 n’inota rimwe.


Jean Baptiste Sebahire

618 Blog posts

Comments