Amb. Gen. Karamba yaganiriye n’uyobora ikigo gishinzwe iyubakwa ry’imihanda ya Gari ya Moshi muri Tanzania

Ibiganiro hagati y’impande zombi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021. Aba bayobozi bari baherekejwe n’abandi bakorana mu nzego zitandukanye.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021. Aba bayobozi bari baherekejwe n’abandi bakorana mu nzego zitandukanye.

 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, General Major Charles Karamba n’Umuyobozi Mukuru wa TRC, Masanja Kadogosa, baganiriye byimbitse kuri gahunda yo kubaka Umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali.

 

Umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi watangiye kuganirwaho mu 2000 hagati y’u Rwanda na Tanzania, aho ibihugu byombi byaje kwemeranya kubaka uzava mu Mujyi wa Dar es Salaam, ugakomeza ukagera Isaka, Rusumo muri Kirehe ndetse ukagera mu Mujyi wa Kigali.

 

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

 

Mu 2018, ni bwo ibihugu byombi byashize umukono ku masezerano yo gutangira kubaka uyu muhanda. Kuva icyo gihe hatangiye inyigo y’ibizakenerwa, aho amafaranga azaturuka n’ibindi.

 

Inyigo iheruka gukorwa, yagaragaje ko u Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$

 

 

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, aheruka gutangaza ko ibiganiro byose byarangiye ndetse n’inyigo yarangiye ubu hasigaye inama ya nyuma kugira ngo uyu muhanda utangire kubakwa ku ruhande rw’u Rwanda.

 

Icyo gihe yagize ati “Hari ibintu bibiri byakozwe; icya mbere ni ibikenewe byose kugira ngo hatangire ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, icya kabiri ni ugutangira inyigo y’ibikenewe mu kubaka uwo muhanda. Muri make akazi kose k’ibanze kararangiye.”


Tuyizere leandre

191 Blog posts

Comments