Guinnée: Nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Alpha condé,dore ibyo abasirikare bakoreye abasanzwe bari muri guverinoma

Nyuma yaho umutwe wabasirikare badasanzwe batangaje ko bamaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé bagahita basesa inteko ishinga amategeko ndetse n'itegeko nshinga, kurubu bategetse abahoze muri guverinoma ya conde kudasohoka igihugu.

 

Hashize iminsi mike umutwe w'abasirikare badasanzwe bo muri Guinée batangarije kuri radio na televiziyo byikigihugu ko bamaze gufata igihugu ndetse bakaba bamaze gukuraho uwarusanzwe ayobora ikigihugu kubera impamvu batigeze batangaza ndetse icyogihe akaba aribwo batangaje ko imipaka yose ifunze ndetse banatangaza ko itegeko nshinga risheshwe ndetse ni inteko ishinga amategeko muri iki gihugu ikaba yarasheshwe naba basirikare badasanzwe nyuma yo kumara amasaha arenga atatu barwana nabashinzwe kurinda umukuru w'igihugu kugeza igihe abarinda umukuru w'igihugu bamanitse intwaro bakemera ko batsinzwe ndetse aba basirikare bakarinda bafata uyumuyobozi.

uyumutwe w'abasirikare kwikubitiro wahise werekana amashusho y'uwahoze ari perezida w'ikigihugu Alpha condé ndetse bagaragaza ko bamaze kumuta muri yombi aho banasheshe guverinoma yose ariko mbere yuko bayisesa bakaba barahise batumiza abahoze ari abaminisitiri bose muri guverinoma ya condé ndetse bavuga ko utari bwitabire iyinama atongera gufatwa nk'umuminisitiri ahubwo aribufatwe nk'umwanzi ubarwanya.

icyaje gutangaza benshi nuko umwe mubahakanaga ko irihirikwa ry'ubutegetsi ritabaye akaba umuvugizi w'igisirikare cya Condé nawe yaje kwitabira iyinama ndetse ahabwa amabwiriza mashya nabamaze guhirika ubutegetsi bw'uwari perezida. uyumugabo Doumbouya uhagarariye uyumutwe wabakoze ihirika ry'ubutegetsi, yatangaje ko imipaka ikomeza gufunga kugeza igihe azongera gutangariza igihe cyo kuyifungura ndetse atangaza ko abo bari abaminisitiri ntanumwe wemere gusohoka igihugu ndetse ahita ategeka ko bose bamburwa ibyangombwa byabo by'inzira kugirango bataza gusohoka igihugu.

Nubwo amahanga yakomeje kwamagana irihirikwa ry'ubutegetsi bwa Guinnée nyamara aba basirikare bamaze gutangaza ko ntamuntu numwe wemerewe kwivanga mumiyoborere y'igihug cyababyaye mugihe bakuyeho uwangmiraga benshi ndetse bakanavuga ko uyumugabo alpha condé yari umunyagitugu bikaba ari nabimwe mubyabasembuye mukuba bahirika ubutegetsi bw'uyumugabo. kugeza ubu ntiharatangazwa uzayobora inzibacyuho mugihe hazaba hataraba amatora azakorwa n'abaturage ubwabo kumugaragaro.


Josue Iratuzi

529 Blog posts

Comments