Ubuhinzi bw’ibirayi bumwinjiriza asaga miliyoni 20 buri mezi atandatu

Mu bumva bavuga Kinigi cyangwa bahageze, ntawe ushidikanya ko ako gace ari ho kigega cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda, ndetse n’ushaka kugura ibirayi wese ijambo rimuzamo mbere ni “Ndashaka kugura ibirayi, ariko ni mumpe Kinigi

Mu Kinigi, ni mu gace kegereye ibirunga ahari ubutaka bw’umukara buvanze n’amakoro, aho uwahahinze ikirayi wese yumva adashobora kuva mu mwuga w’ubuhinzi, abenshi bakahatangira aho ubuhamya bagaragaza aho bavuye n’intera bagezemo mu iterambere ryabo.

Bariyanga Sylvestre wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ni urugero rwiza rw’umuntu witeje imbere abikesha ubuhinzi bw’ibirayi, dore ko amaze imyaka icumi yarihebeye ubwo buhinzi bwamuzamuye mu iterambere mu gihe gito ava ku butaka bwa Are 20 agera kuri Hegitari eshanu yaguze, akaba ari zo akoreraho ubwo buhinzi ahanini bwo gutubura imbuto y’ibirayi, aho ubu bumwinjiriza miliyoni zisaga 20 z’Amafaranga y’u Rwanda buri mezi atandatu.

Iradukunda Philimin

16 Blog posts

Comments