Ubuzima bushya i Cabo Delgado

Ibimenyetso by’ibanze byakwereka umuhisi n’umugenzi ko ubuzima mu Ntara ya Cabo Delgado bwatangiye kugaruka ugereranyije n’uko mu minsi ishize byari bimeze. Abantu bazi neza iby’iyi ntara, iyo muganiriye bakubwira ko mu ntangiriro z’umwaka ushize, nta muntu washoboraga kugenda ny

Ubuzima bushya i Cabo Delgado

Ibimenyetso by’ibanze byakwereka umuhisi n’umugenzi ko ubuzima mu Ntara ya Cabo Delgado bwatangiye kugaruka ugereranyije n’uko mu minsi ishize byari bimeze. Abantu bazi neza iby’iyi ntara, iyo muganiriye bakubwira ko mu ntangiriro z’umwaka ushize, nta muntu washoboraga kugenda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Usibye ibyo kandi, muri Nyakanga ubwo IGIHE yasuraga iyi ntara bwa mbere, mu duce twinshi twayo, nta na hamwe washoboraga guhura n’abaturage mu muhanda bagenda. Ubu si ko biri.

Nko mu Mujyi wa Palma ubuzima bwatangiye kugaruka, abaturage bari guhunguka bava mu nkambi bari bacumbitsemo hirya no hino nka Quitonda basubira mu bikorwa byabo.

Hirya yayo mu nkengero ahitwa Quelimane, ubwo twahageraga twasanze abana bakina umupira bishimye, basabana nta nkomyi bigaragaza uburyo batangiye kwiyumva mu buzima kurusha uko bari babayeho mbere.

Ubwo twasura inkambi ya Quitonda muri Nyakanga uyu mwaka, byabarwaga ko nibura abantu barenga ibihumbi 10 ari bo bayicumbitsemo. Ubu hasigayemo bake kuko batagera ku bihumbi bibiri.

Muri Palma, ku muhanda abacuruzi batangiye kwisugasanya, batandika amavuta, ifu n’ibindi byo kurya. Ku rundi ruhande, abakora uburobyi hafi aho nabo ibikorwa barabirimbanyije nta nkomyi ndetse hasigaye hari n’imodoka nke zitwara abantu hirya no hino mu buryo bwa rusange.

Ibi byose ni umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahurijemo imbaraga mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah.

Ni urugamba rumaze amezi abiri ariko umusaruro wabyo ni ntagereranywa kuko nta muntu wiyumvishaga ko mu gihe gito nk’iki, iyi ntara yari yarabaye isibirano ry’imirwano yakongera igatekana.

Ubwo IGIHE yageraga mu nkambi ya Quitunda, yasanzemo abaturage batarasubira mu byabo. Abenshi baturuka mu gace ka Mocimboa da Praia.

Mocimboa da Praia yari icyicaro gikuru cy’izi nyeshyamba, yabohowe ku wa 8 Nyakanga. Ubu muri uwo mujyi, nta bantu baratangira gusubira mu byabo, gusa Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique nibo bahagenzura amanywa n’ijoro.

Salima, ni umubyeyi wari ufite umwana w’amezi umunani, yavuze ko we n’umugabo we bahungiye muri iyi nkambi bavuye Mocimboa da Praia aho bari batuye. Ni urugendo bakoze n’amaguru, ijoro n’amanywa kuko aho hari harimo intera y’ibilometero birenga 100.

Ati “Turabizi ko abantu bari kugenda basubira mu ngo zabo buhoro buhoro, ko hari abasirikare baturutse kure bari kugenda babafasha. Ni abasirikare baturutse ngo mu Rwanda, turabishimiye, ntabwo mbazi ariko turishimye.”

Uyu mubyeyi asobanura ko yizeye Imana ko mu gihe cya vuba azasubira mu rugo rwe.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yasobanuye ko abaturage bafite icyizere ko umutekano wagarutse ku buryo mu gihe kiri imbere basubira mu byabo nta nkomyi.

Ati "Cyane rwose, bafite icyizere ko twagaruye umutekano muri aka gace, umutekano urahari, abaturage barawizera kandi bigaragazwa n’uko bagiye bataha mu ngo zabo."

Muri Werurwe uyu mwaka, muri Palma habereye igitero gikomeye cyagabwe kuri hotel ihari yitwa Amarurah. Icyo gitero cyiciwemo ba mukerarugendo 12.

Bakimara kwicwa, imibiri yabo yahise icukurirwa imyobo hafi aho itabwamo ku buryo iyo uhageze ubona urupfu rw’agashinyaguro bishwe kugeza n’abo bashyinguwe amaguru ari mu kirere.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri iki gihugu, nta kibazo na kimwe kirahagaragara cy’umutekano muke mu duce zirukanyemo ibyo byihebe.

Ati "Aho twagiye tunyura, hari amahoro hose. Abaturage ni benshi bagiye basubira mu byabo, hari inkambi twagiye ducyura impunzi zari zirimo."

Ubu bibarwa ko abaturage barenga ibihumbi 20 bamaze gusubira mu byabo kuva aho Ingabo z’u Rwanda zitangiriye ibikorwa byo kongera kubatuza.

Yakomeje agira ati “Hari abantu bari ino aha baturutse mu duce turi inyuma y’aho dushinzwe. Ubwo bizasaba ko tuvugana na bagenzi bacu kugira ngo na bo bashobore gutaha, ariko abari mu turere dushinzwe bose turagenda tubacyura buhoro.”

Kuva ibyihebe byigabiza uyu mujyi, abarwanyi barenga ijana bamaze kwicwa (niyo mirambo yabonetse) nubwo hari abandi bishoboka ko bishwe ariko aho baherereye hatagaragara kuko benebo bagiye batwara imirambo yabo.

Ni mu gihe abaturage barenga ibihumbi bitatu bishwe n’ibi byihebe na ho abarenga ibihumbi 800 bo bakavanwa mu byabo.


Manzi Omar

376 Blog posts

Comments