Impamvu y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye karande muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame

Afurika ni wo Mugabane wakunze kwibasirwa cyane n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bya hato na hato bikozwe n’igisirikare kurenza indi migabane. Imibare igaragaza ko kugeza muri Kanama 2020 muri Coup d’état’ 478 zabaye mu Isi kuva mu 1960, Afurika yihariyemo izigera muri 208.

Impamvu y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye karande muri Afurika mu mboni za Perezida Kagame

Afurika ni wo Mugabane wakunze kwibasirwa cyane n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bya hato na hato bikozwe n’igisirikare kurenza indi migabane. Imibare igaragaza ko kugeza muri Kanama 2020 muri Coup d’état’ 478 zabaye mu Isi kuva mu 1960, Afurika yihariyemo izigera muri 208.

Ijambo Coup d’état rikoreshwa bavuga ikurwaho ry’ubutegetsi ritunguranye, rikorwa n’agatsiko k’abasirikare bakuru cyangwa abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta. Ni igikorwa abahanga mu bya politiki bemeza ko kimara igihe gito, hagati y’amasaha n’icyumweru.

Amateka agaragaza ko kuva mu 1950, Afurika imaze kubamo Coup d’état 208. Aha ntiharimo iherutse kuba muri Mali cyangwa muri Guinée Conakry, aho abasirikare bayobowe na Col Mamady Doumbouya bakuyeho ubutegetsi bwa Alpha Condé.

Mu nkuru umwanditsi wa BBC, Christopher Giles, yanditse ku wa 11 Mata 2019, nyuma y’umunsi umwe habaye Coup d’état muri Sudani, yagaragaje ko mu Isi yose hari hamaze kuba Coup d’état 476, aho 206 zari izo muri Afurika.

Iyi mibare irahura n’igaragara muri raporo y’umwanditsi wa Washington Post, Adam Taylor yo ku wa 22 Nyakanga 2016 yagaragaje ko mu Isi hamaze kuba Coup d’état 475.

Mu kiganiro Perezida yagiranye n’abanyeshuri biga muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda kuri uyu wa 20 Nzeri 2021, ikibazo cyo guhirika ubutegetsi gikunze kwibasira Afurika ni kimwe mu byo yabajijwe.

Perezida Kagame yavuze ko impamvu nyamukuru itera kuba Umugabane wa Afurika ukunze kubamo Coup d’etat, ari uko usanga hari abantu bahanganiye ubutegetsi kuruta uko butangwa n’abaturage.

Ati “Ikintu gituma haba bimwe muri ibi bikorwa byo guhirika ubutegetsi wenda si kuri byose ariko uzasanga guhirika ubugetsi bituruka mu kutishima, kutishima gushingiye kuri politiki. Ibi bintu byose bijyanye no guhirika ubutegetsi ndetse n’aho ubona ibintu ukavuga uti aha hakwiye kubaho guhirika ubutegetsi ariko ntibibe, biba hagati y’agatsiko kayoboye, abantu basanzwe dukorera ndetse banadutora rimwe na rimwe nta jambo baba bafite.”

Perezida Kagame yavuze ko uku kutagira ijambo kw’abaturage bishingira ku kuba hari igihe batora umuntu ariko ntatangazwe nk’aho ari we watsinze.

Ati “Hari inshuro nyinshi usanga nta jambo bafite kubera ko bajya mu matora bagatora Fred uwatsinze akaba Kagame, akaba Paul aho kuba Fred. Paul umaze igihe ku butegetsi byaba Fred agakoresha ubushobozi bwa Guverinoma kugira ngo adatsinda, ubundi Kagame akaguma ku butegetsi nkoresheje imbaraga za politiki mfite mu ntoki, kugenzura igisirikare n’ibindi.”

“Ikibazo kikaguma kiri hagati ya Fred na Kagame, abaturage basanzwe bagize uruhare mu gutora abayobozi babo bazasubira mu rugo bigire mu mirima yabo bategereze kongera guhamagarirwa gutora nyuma y’imyaka ine, itanu.”

Yavuze ko iyo kwiba amajwi bikomeje kugenda bigaragara mu matora bigera n’aho n’igisirikare kitakabaye kijya muri politiki kibyinjiramo, cyane ko kiba cyaranakoreshejwe n’umuyobozi uri ku butegetsi.

Ati “Iyo ufite aya matora yagiye akomeza kuba hagatsinda umuntu utari we, reka dufate igice cy’Igihugu nk’igisirikare ubundi kitagakwiye no kuba kiri muri politiki ariko kubera ko nagikoresheje kuko nari Perezida, nkakivanga muri politiki dufate ko igice kimwe cyacyo gihiritse ubutegetsi.”

“Ikibazo nanone aha ni uko rimwe na rimwe badashobora guhirika ubutegetsi mu nyungu z’uwatsinze amatora by’ukuri bakavuga bati twarakurikiranye dusanga wibye amatora none reka ubutegetsi tubuhe Fred. Oya bahirika ubutegetsi bakabwifatira. Ufite abantu batatu mu bakomeye bari guhangana no kurwana hagati yabo ni njye na Fred n’igice kimwe cy’igisirikare.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba Politiki ya Afurika yivangamo ibindi bibazo birimo amoko, ruswa n’icyenewabo nabyo bituma habaho ibikorwa byinshi byo guhirika ubutegetsi.

Ati “Igisirikare kigomba kuba hanze ya politiki ibyo ni byo tuzi, ariko twatangiye kubona ibintu aho muri politiki hazamo igisirikare, ruswa, icyenewabo n’ibindi bintu bitandukanye.”

Yavuze ko mu bihugu bya Afurika bibamo ‘Coup d’état’, usanga abaturage baba babyishimiye kuko bavuga ko n’ubundi uwahiritswe atari we bari baratoye bityo bakabibona nk’ibibi birutana.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cya ‘Coup d’état’ gikwiye kwiganwa ubushishozi ndetse aho bishoboka imiryango itandukanye ikajya igira icyo ibivugaho aho guceceka yanga kwiteranya.


Manzi Omar

376 Blog posts

Comments