Rutsiro: Akanyamuneza ku batuye Boneza bagiye kubakirwa Ibitaro

Abaturage batuye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza akanyamuneza kabatashye mu mitima, nyuma yo gushyira ibuye ry’Ifatizo ahazubakwa Ivuriro Kivu Hills Medical Center riri ku rwego rw’Ibitaro by’Akarere, kuri uyu wa 17 Nzeri 2021.

Iri vuriro rigiye kubakwa n’Umuryang

Abaturage batuye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza akanyamuneza kabatashye mu mitima, nyuma yo gushyira ibuye ry’Ifatizo ahazubakwa Ivuriro Kivu Hills Medical Center riri ku rwego rw’Ibitaro by’Akarere, kuri uyu wa 17 Nzeri 2021.

Iri vuriro rigiye kubakwa n’Umuryango Arise Rwanda Ministry, ubuyobozi bwayo butangaza ko rizafasha abatuye Akarere ka Rutsiro n’Abaturanyi kubona serivisi z’Ubuzima zunganira ibitaro bya Murunda. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza buvuga ko Akarere ka Rutsiro kahoranye inzozi zo kugira Ibitaro bya Kabiri inzozi zikaba zigiye kuba impamo.

Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko ari iby’igiciro gikomeye kugira Ivuriro nk’iri mu murenge wabo, kuko bizafasha kubonera serivisi z’ubuzima hafi.

Nzamwita Cyprien ati “Byasabaga amasaha ane kujya ku bitaro bya Murunda n’amaguru, waba urwaye udafite ubushobozi bikagorana, kuba batuzaniye ivuriro rishoboye twabyishimiye, nkanjye mperutse kurwaza Umwana banyohereza ku bitaro bya Gahini kuburyo kugira ngo abone ingemu noherezaga amafaranga na Terefone, ariko kuri ubu uzajya urwara azajya avurirwa bugufi.”

Nyiransekambabaye Clementine ati “Twishimiye ivuriro tugiye guhabwa kuko mu busanzwe warwaraga ukajya kwivuriza kure, amafaranga akaba menshi, bamwe bagwaga murugo kubera kubura ubushobozi bwo gutanga amatike, ubu tuzajya twivuriza hafi.”

Christophe Mudaheranwa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza avuga ko Akarere ka Rutsiro kahoranye inzozi zo kubona Ibitaro byunganira iby’Akarere bya Murunda, none bakabije inzozi.

Mudaheranwa Christophe ati “Twahoranye inzozi zo kubona ibitaro bya kabiri, none dukabije inzozi, turyitezeho kubona serivisi nziza n’iterambere rizamura abaturage, kuko hazaza abakozi bashya bakenera aho kuba, hari imirimo mishya igiye kuboneka ndetse n’ibikorwa remezo bigiye kwiyongera.”

Gasangwa John, Umuyobozi wa Arise Rwanda Ministry watangije uyu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku mugaragaro ahazubakwa iri vuriro rya Kivu Hill Medical center rizafasha abatuye Rutsiro kubona serivisi nziza z’ubuzima kandi zihendutse, yavuze ko rizanatanga akazi kubaturage basaga 200 buri munsi.

Gasangwa avuga ibikorwa byo kubaka ivuriro babiteguye mu myaka itatu ishize nyuma y’uko bakoze ibindi bikorwa biteza imbere abaturage agira ati “Twatanze amazi meza ku batuye i Boneza, twatanze inka muri gahunda ya Girinka, twafashije abagore kwiga umuco wo kubitsa no kugurizanya kandi dufasha abarwayi batari bafite ubushobozi kubavuza, hamwe no kububakira ishuri ryiza ryigisha imyuga, gusa byakomeje kuboneka ko abaturage bafite ikibazo cy’ubuvuzi ari naho igitekerezo cyavuye.”

Ivuriro Kivu Hills Medical Center rigiye kubakwa mu mudugudu wa Rwimbogo Akagari ka Bushaka umurenge wa Boneza.

Mu murenge wa Boneza nubwo hari hasanzwe Ikigo nderabuzima, Gasangwa atangaza ko Kivu Hill medical center izaba itanga serivisi zisumbuyeho zenda kwegera izitangirwa mu bitaro bikazafasha abaturage.

Gasangwa avuga ko ibikorwa byo kubaka ivuriro bizatwara Amafaranga arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, kandi ibikorwa byo kuryubaka bifuza ko mu mwaka umwe byaba byageze ku musozo.

Gasagwa agira ati “Ibikorwa byo kubaka birahita bitangira vuba, kandi abaturage bazabona imirimo kuko hazajya hakoreshwa abakozi 200.”

Gasangwa ikindi avuga ni uko iri Vuriro rizafasha abaturage bose barituriye, abakomoka mu bihugu by’ibituranyi birimo RD Congo n’Uburundi ni abanyarwanda.

Arise Rwanda Ministry imaze gukora ibikorwa bitandukanye mu murenge wa Boneza, kuko imaze gutanga inka zirenga 300 muri gahunda ya Girinka, kubakira imiryango itishoboye, ikigo cy’Amashuri cyigisha imyuga, n’Ibindi byinshi birimo n’Ivuriro igiye kubaka.

Akarere ka Rutsiro gasanzwe gafite ibitaro byo ku rwego rw’Akarere bimwe aribyo bya Murunda, bitangirwamo serivisi zinyuranye z’Ubuzima, kuri ubu bigiye kubona Ivuriro riryunganira.


Comments