Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi

UPDATE: Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed Ali uri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali, bagiranye ibiganiro

Inkuru yabanje: Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

 

 

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru

Dr Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021 bakirwa ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

 

Ibiro by’umukuru w’Igihugu kuri Twitter byatangaje ko uyu muyobozi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kuri iki Cyumweru akza kugirana ibiganiro byihariye n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

 

 

 

Kugeza ubu ntihatangajwe ingingo nyamakuru z’ibikubiye mu buganiro abayobozi bombi baza kugirana.

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

 

 

 

 

Inkunga y’ibitekerezo, intamba mu gace ka Tigray biraganirwaho…

 

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed mu Rwanda rubaye nyuma y’igihe kitari gito iki gihugu kiri mu bibazo by’umutekano mucye.

 

Kuva mu ntangiriro z’Ugushyingi 2020  igisirikare cya Leta ya Ethiopia gihanganye n’umutwe w’ingabo urwanira ubwigenge bwa Leta ya Tigray, imwe mu zigize iki gihugu.

 

Byose byatangiye igihe aba barwanyi bagabye igitero  ku kigo cya gisirikare, bakanagerageza gusahura ibikoresho bya gisirikare, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed icyo gihe.

 

Leta ishinja ishyaka rya, Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ko ari ryo ryakoze icyo gitero ariko rikabihakana.

 

Ibihumbi byinshi bimaze kuva mu byabo mu Ntara ya Tigray ndetse imirwano yafashe ibindi bice birimo Amhara.

 

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) rivuga ko abatari munsi ya 33,000 bamaze kwambuka umupaka bahungira muri Sudan, ndetse HCR ivuga ko mu gihe imirwano itahagarara, irimo kwitegura ko abagera ku 200,000 bazahungira muri Sudan mu mezi atandatu ari imbere.

 

Hagati ya Mata na Gicurasi 2021 hari raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, FAO, ivuga ko abaturage ba Tigray basaga 350,000 bari bugarijwe n’inzara.

 

Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed yageze mu Rwanda avuye muri Uganda aho  nabwo yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida, Yoweri Kaguta Museveni.

 

Ethiopia isanzwe ifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda.


Mugenzi Aime

491 Blog posts

Comments