Amakaro Ni meza kurusha sima

Naje gusanga amakaro Ari meza kurusha sima kuko amakaro asa neza kurusha isima

Kera basasaga sima munzu bakumva birabaye ariko uko hagenda haza iterambere bigenda bihinduka ubu umuntu wese wubatse inzu yishoboye asasamo amakaro. Inzu za kera iyo inzu yuzuraga barakurungiraga bagasiga amase hasi kugirango hanoge Kandi hase neza, ibyo babikoraga n'igihe bitegura umushyitsi was kure cyangwa umushyitsi w'Imena nanone babikoraga mu gihe cy'impeshyi kuko izuba ryabaga Riva nta mirimo myinshi iriho ubwo bagakurungira ku gikuta no hasi hose. Rero iterambere aho riziye ibintu byarahindutse abazundu baje mu Rwanda bubatse inzu nziza Kandi zikomeye zitandukanye na zimwe zacu za Kinyarwanda bubatse amazu akomeye bubakisha amatafari ahiye bubakisha sima n'umucanga niyo mpamvu ugiye mu mazu y'abamissiyoneri nk'i Save cyangwa za Kabgayi usanga amazu yabo nan'iyi Saha arakomeye Kandi ameze neza kuko ntibubakishije ibiti n'ingwa n'amase ahubwo kuko Bari bavuye mu bihugu by'iwabo byateye imbere mbere  bagerageje kubakisha ibikoresho biramba bikanamara igihe n'ubwo butabaga biboroheye kubibona bakoreshaga abanyagihugu mu kubgubaka bakabyubaka nakoresheje ikiboko ariko bakabyubaka. Iyo witegereje mu gihugu neza ubona amazu yubatswe icyo gihe nanubu Ari amazu meza Wenda afite plans za kera ariko akaba Ari amazu asirimutse abantu bakibamo nanubu. Wenda ubona yaba akeneye nk'amasuku cyangwa kuvugururwa ariko ukabona ntaho ahuriye na za nyakatsi zabaga mu nkengero za save. Abo bazungu bubaka umenya nabo iwabo Hari hataragera amakaro Wenda nabo Bari bacyubakisha amasima hasi nka pavoma cyangwa se muri aka gace ibikoresho bikorwamo amakaro bikaba ntabyari bihari  ariko nabo muri Ayo mazu bubatse arimo sima Wenda akaba Ari sima y'icyatsi cyangwa umutuku ariko harimo sima ahubwo  amazu Ari kubakwa ubu aba arimo amakaro hafi yayose, Kandi nabonye amakaro Ari sawa kuruta sima kuko amakaro arasirimutse kurusha sima.


Carine Uwera

113 Blog posts

Comments