Guverineri Habitegeko ntiyemeranya n’abavuga ko umuceri wabuze isoko

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi utabuze isoko nk’uko bamwe babivuga, ahubwo habaye ikibazo mu bayobozi bagomba kuwushakira isoko.

Guverineri w
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko

Guverineri Habitegeko abitangaje mu gihe mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama abaturage bavuga ko bejeje umuceri bakabura isoko.

Ibi byongeye kuba mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe abaturage basabwa kongera umusaruro uva mu buhinzi ariko bakabura isoko ry’umusaruro.

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka nabwo abaturage bo mu Karere ka Rusizi batangiye kugaragaza ko babonye umusaruro mwinshi w’umuceri ariko babura isoko.

Ni ikibazo cyakomeje kuvugwa kugera muri Kanama 2021, aho abaturage bongeye kugaragaza ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba ubuyobozi kubafasha ukabonerwa isoko.

Abahinzi bo mu mirenge ikikije icyo kibaya ari yo ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Gitambi na Nyakabuye, ni bo bagaragaje iki kibazo cy’ibura ry’amasoko y’umuceri cyane ku yitaruye umuhanda wa Kaburimbo.

Abahinzi bahuye n’ikibazo cyo kubura isoko mu kwezi k’Ukuboza 2020 n’ukwa kabiri kwa 2021, bisunze amabanki ngo babashe kongera guhinga, ariko icyizere cyo kubona ubwishyu kirimo kubura kuko n’ubu uwo bejeje uheze mu bubiko bwa za Koperative.

Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko umuceri weze muri iyi mpeshyi ubarirwa muri toni 1,000 kandi zikiri mu buhunikiro bw’amakoperative zabuze abaguzi.

N’ubwo abahinzi bemeza ko babuze isoko, Guverineri Habitegeko avuga ko isoko ritabuze ahubwo ari imikorere mibi y’ubuyobozi bugomba gushakira isoko umusaruro.

Agira ati “Sinemeranya n’abavuga ko isoko ryabuze, umuturage yasabwe guhinga akarenga guhinga ibyo kurya ahubwo agasagurira isoko arabikora. Ubuyobozi nabwo bwagombye gushaka isoko kuko wasanga mu Ntara yose hari aho ukenewe, usagutse ukoherezwa mu zindi ntara ndetse no hakurya y’umupaka.”

Habitegeko avuga ko ubuyobozi bwegereye abaturage bukoze neza umuturage atagira igihombo kuko kubona umusaruro ni amahirwe atuma umuturage yiteza imbere afashijwe kubona isoko.

Ati “Ibi bigaragaza ubuyobozi budakora inshingano, kuko umuturage niba asabwa guhinga ntafashwe kubona isoko ejo azacika intege kandi siyo gahunda ya Leta. Buri wese akwiye kwita ku nshingano ndetse aho bigoye tugakorana na Minisiteri y’Ubucuruzi.”

Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora
Muri Rusizi ngo hari umuceri wabuze isoko kubera hari abaguzi bamaze igihe kinini badakora

Muri 2018 abaturage bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu bagize igihombo cyo kweza umusaruro mwinshi w’ibirayi babura isoko, na ho muri 2020, na none abo baturage babonye umusaruro mwinshi w’ibitunguru Babura isoko.

Muri 2020 toni ibihumbi bitatu birenga by’ibitunguru byabuze isoko, Minisiteri ubucuruzi ifatanyije n’abikorera bafasha mu kubyohereza mu zindi ntara no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, gusa abaturage byabasigiye igihombo, banenga ko ubuyobozi bubabwiriza guhinga budakurikirana umusaruro uboneka ngo hashakwe naho uzajyanwa.


Ishimwe Jean Luc

227 Blog posts

Comments