Inkuru y'urukundo rwa Ricci na Stella; Igice cya mbere.

Umuhungu w'Imana Ricca, yarakunzwe karahava, uburyo yirindaga akanitonda agendana indangagaciro, byamuviriyemo kuba rukuruzi ku bakobwa bamubengutse.

Inkuru y'urukundo ya Ricci na Stella

Ricci yari umuhungu witonze utuje, yari afite umubyeyi umwe kuko ise yariyaritabye Imana akirimuto yavukanaga nabana batanu ariwe muto mubahungu, yakuranye igikundiro hose, Ariko ntiyiyandarikaga cyangwa ngo akore ibibi, yari abfite mushiki we witwaga kajara yakurikiraga, niwe babaga barikumwe burigihe, yakuze adasamara cyangwa ngo akunde abakobwa.

Ariko yagaragazaga amarangamutima yurukundo nubwo ntawe yakundanaga nawe muri icyogihe cy'ibyiruka rye.

Igihe cyaje kugera asoje amashuri ye atangira gukora ibikorwa bye byiwabo nakazi kiwabo, nyuma azakubihuriramo nabakobwa babiri xella na channela, uyu Channela yaje kujya amwereka urukundo abinyujije kuri mushiki we, nyuma azagukomeza kubimeereka, Ariko Ricci we ntabyiteho cyane.

Xella we yari yegereye neza Aho Ricci yakoreraga amwereka urukundo basa nabakundanye cyane, ubwo muri icyo gihe Ricci Bose yumvaga arikuba kunda.

Nubwo byari bimeze gutyo Ricci yariyarahuye numukobwa bize hamwe abona yarabaye mwiza, agiye kumushaka iwabo aramubura.

Ricci yakomeje kwikorera ibyar bimubeshejeho Ariko akomeza no kurwana niyo ntambara y'urukundo.

Igihe cyaje kugera Ricci azagukundwa nundi mukobwa Ariko ntiyabimubwira, uwomukobwa avugana namukuruwe batumira Ricci, bakora ibiributume arara maze wamukobwa yitwaga Gerro, amubona atavunitse Niko kumuha ibyamugoraga kwishuri, ngo amwigishe maze ahenze, Aho yabaga Kwa mukuru we baryamye atangira gushoza intambara y urukundo Kuri Ricci.

Ricci kubera ko atigeze ajya muby abakobwa cyane yaramuretse ajya kuryama, Ariko kumunsi wakurikiyeho Gerro yamuteze umutego birangira awuguyemo.

Ricci avuye Aho yatangiye kwitegura kujya kwiga kure y'iwabo Ariko xella na Channela bakomeje urugamba rwo kumukunda doreko Bose bari batuye mugace kamwe.

Ricci yamaze igihe kwishuri bamwandikira, abasubiza, kuko yariyarabuze uko yahakanira numwe muribo.

Igihe yajyaga mukiruhuko yahuraga nabo umwe kuwundi akabaha amarangamutima yose nabo bakayamuha bakishima murukundo rwabo.

Stella we ntiyabaga Aho ntanubwo Ricci yaherukaga kumuca iryera. Kandi hari hashize igihe kinini batarahura nibura ngo amubwire ikiri kumutima.

Muri icyo gihe Ricci ajya gusura inshuti ze mumujyi mukuru, mugihe akigenda kumuhanda aba abonye umuntu umeze nka Stella neza amuca imbere.

Ariruka aramuhamagara.............

Ricci: Stellaaaaaaa.....

 

Birakomeza ntucikwe nigice cya II

 

Umwanditsi w'agatabo 

Eric Bimenyimana

0788466624


Blezza Dj

329 Blog posts

Comments