Mu iremwa ry'isi Imana yaremye umuntu imushyira kw'isi, isi yariho imisozi amazi ibiti n'inyamaswa, umuntu rero yaje yisanga ahantu heza hadahumanye, hari amazi meza n'umwuka mwiza.
Iyo tuvuze ibidukikije tuba tuvuga ibimera; amashyamba, ibiti, ibyatsi, ibyimeza, nibiterano. Amazi; imigezi, inzuzi, ibiyaga, ingomero, inyanja. Ikirere kibamo izuba, ukwezi n'inyenyeri, ari naho imvura igwa kw'isi ituruka.
Ubutaka bumeraho ibimera, duhingaho, bugakorwamo nibikoresho bitandukanye, tunabukenera muri byinshi, Kuko ninabwo bukoreraho ibikorwa byose bya muntu.
Inyamaswa, zo mumashyamba, pariki, inyoni, ibikururanda, ibyo mumazi nkamafi, ingona, imvubu, nibindi. Wongeyeho n'amatungo tworora mungo zacu. Imyuka itandukanye duhumeka, n'indi yomukirere.
Ibikorwa byamuntu amazu, imihanda, n'ibikorwa bikorerwa kubutaka byose, n'abantu ubwabo, ibyo byose ni ibidukikije.
Muri make hari ibikorwa byinshi byamuntu byangiza ibidukikije bikaba byateza ingaruka zikomeye cyane kw'isi, twavuga; nk'imyuka iva munganda, no mubinyabiziga bikoresha moteri, ibikoresho n'ibisigazwa byo munganda, ibikoresho nka palasitike n'amasashe.
Gutwika amashyamba, no kuyatema ntutere andi, kudafata amazi y'imvura, ifumbire mva ruganda iyo rikoreshejwe nabi, ibikorwa byamuntu byose bishobora kwibasira ukwangirika gukomeye kw'ibidukikije.
Ingaruka zikomeye ziterwa niyangirizwa ry'ibidikikije, twavuga ukwangirika kwakayunguruzo kimirasire y'izuba kazwi nka ozone noneho imirasire mibi yitwa ultraviolet ikagera kw'isi ikangiza byose.
Ubwiyongere bukabije bwa gaze karubone (CO2) ikaba nyinshi mu kirere igatuma oxigen(O2) igabanuka, ubushyuhe bukiyongera, ibiguruka byose bigapfa, ndetse ubushyuhe kw'isi bwiyongereye, ibimera n'inyamaswa, ndetse numuntu byose byavaho bikabura ubuzima.
Hari ukwiyongera gukabije Kwa carbon monoxide (CO) ni uburozi, nubwiyongere bwa Nitric monoxide (NO), iyi iyo imanutse ikajya mumazi itera kubaho kwa Algae ziba zifite uburozi bubi kumazi, bigatuma ibinyabuzima byo mumazi bipfa.
Ingamba zikomeye zo kubungabunga ibidukikije twavuga nko gutera amashyamba nibiti birwanya isuri bitangiza ibihingwa, kurwanya ba rutwitsi, kubungabunga ibyuka biva munganda zitandukanye, kureka gukoresha ibikoresho bya palasitike, gukora imodoka nibinyabiziga bidasohora ibyotsi, gufata neza amazi, gufata neza parike n'inyamaswa zirimo, gutura neza, kubaka neza no twirinda ibyakwangiza ibikorwa byacu nkimiyaga n'ibindi, namazi.
Burimuntu yakagombye kubigira ibye isi yose igahagurukira kwirinda ibyakwangiza ibidukikije.
Murakoze
EB
Sibomana Jean 7 w
Thanks brother this is very important to us