UMUMARO WO GUSENGA

Gusengana umwete, wizeye ko ibyo usengera bitazabura gusohora, biguhesha no kugera kubirenze.

Gusenga kw'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete!

Musabe Data icyo mushaka cyose azakibaha!

Igihe usenga ntugasukiranye amagambo!

Igihe bari mucyumba biherereye basenga !

Hana arasenga! Esiteri n'abayuda barasenga!

 

"Gusenga" 

Gusenga ni ubusabane n'Imana, ni uburyo umutima wawe winjira mugihe cyo kuganira na mwuka wera, ushima, usaba, uganya, urira, usabira nabandi, usezeranya, uhigura.

 

Ubusabane ni ijambo rigari kuko usabana numuntu usanzwe Ari inshuti yawe, ntusabana Kandi mugihe wishimye gusa, ahubwo ni uburyo bwokugaragariza inshuti yawe amarangamutima yawe bitewe ibihe ibyo aribyo byose.

Iyo dusenga rero tubanza kubitegura, tukitegura inshuti yacu ko itwumva, mwuka wera we ahora agutegereje ngo wature ikikuri kumutima, iyo usenga rero Uba wicaranye cyangwa muri umwe na mwuka wera.

 

Nusenga jya ubanza gushima uramya Imana, kugira ngo ukubaho Kwa mwuka wera kuganze muri wowe maze uyoborwe nawe mubyo uvuga.

Ushobora kuririmba, cyangwa kwibuka ubuhamya kubitangaza Imana yagukoreye, ugatangira isengesho ryawe ushima.

Igihe urangije gushima unaramya Imana Saba ibyo ukeneye usabire nabandi utange ibyifuzo, iyo bibaye ngombwa uraniyemeza cyangwa ugahiga ishimwe uzatanga igihe icyo usengera Iki Niki nigikunda, guhiga si bibi Kandi ntubikora kuko ufite ibirenze, Oya ninkindahiro Kandi bifite umumaro mugushima Imana kubyo yagukoreye.

 

Gusenga singombwa gutondagura cyangwa gusukiranya amagambo, ahubwo ni ukuganira n'Imana utuje nkuganira ninshuti yisanzuyeho.

 

Gusenga bifite umumaro ukomeye cyane Bibiliya iduha urugero kugusenga Kwa Hana wariwarabuze urubyaro yirirwa asenga baramwanze, ariko Imana imuha urubyaro, ikaduha Kandi urugero kuri Esiteri n'abayuda uburyo basenzemo Imana ikabarokora.

Iyodusenze twizeye duhabwa ibyo twasabye, iyo Uba mubihe byo gusenga uhorana ihumure numunezero, gusenga bituma uhora mumwuka wo kuramya nogusabana n'Imana, umuntu ukunda gusenga aganya cyangwa ahangayika gacye, ikintu cyose cyiza kumunyamasengesho kiba ishimwe rikomeye, amahoro yo mumutima azanwa no gusenga.

Nibyiza gusenga ushyizeho umwete Kandi ukiga nuburyo bwo gusengamo, ushikamye, humura ibisubizo byawe bizaza, Kandi ijuru rifungukiye kukumva komeza usenge unashima Imana.

 

Murakoze

Eric Bimenyimana 

 

 


Blezza Dj

329 Blog posts

Comments