Bazivamo yagizwe Ambasaderi, Gasinzigwa ajya muri NEC, Niyonkuru Zephanie yongera kugirirwa icyizere

Oda Gasinzigwa wahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Oda Gasinzigwa wahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame niyo yashyize Oda Gasinzigwa muri izi nshingano, asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.

Mu bihe bitandukanye Oda Gasinzigwa yagiye ahabwa inshingano zitandukanye. Mu 2016 nibwo yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba.

Yabaye kandi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ayobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore, akora mu mishinga yo gutuza abantu ahari ishyamba rya Gishwati, ndetse anakora muri banki imyaka umunani.

Kuva mu mpera za 1994, yagiriwe icyizere mu bihe bikomeye cyo kuyobora akarere ka Kacyiru ubu kabaye Gasabo kugeza mu mpera za 2005.

Nyuma yaje guhabwa akazi mu Bunyamabanga Bukuru bwa FPR Inkotanyi ashinzwe ubukungu n’igenamigambi.

Prof Kalisa Mbanda Oda Gasinzigwa asimbuye kuri uyu mwanya yitabye Imana ku wa 13 Mutarama mu 2023 mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize urupfu rutunguranye.

Niyonkuru Zephanie yongeye kugirirwa icyizere

Iyi nama yagennye kandi ko Carine Umwari aba Komiseri muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu gihe Christophe Bazivamo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Ni mu gihe Dr Alexandre Rutikanga yagizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, asimbuye Dr Patrick Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi buvuguruye.

Muri icyo kigo kandi, Dr. Florence Uwamahoro yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi. Yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi, Dr. Olivier Kamana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho avuye mu kigo cy’Ubushakashatsi mu Iterambere ry’Inganda, aho yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi.

Kamana asimbuye Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Ugushyingo 2022.

Zephanie Niyonkuru wahoze ari umuyobozi wungirije wa RDB, agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Mu Ukwakira mu 2022 nibwo Perezida Kagame yari yahagaritse Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, ku mpamvu z’amakosa y’imiyoborere.Mu Ukwakira 2019 nibwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RDB, asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Niyonkuru afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London].

Yize kandi mu Ishuri ryo muri Suède ryigisha ibijyanye n’imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n’iterambere.

Mbere y’uko agirwa Umuyobozi muri RDB, yakoze mu rwego rw’abikorera mu mishinga y’iterambere itandukanye.

Yigeze gukorana na RDB nk’impuguke ndetse nk’Umuyobozi w’Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga imirimo.


Bizimana Thierry

1404 Blog posts

Comments