Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yashimiye Rev Dr Rutayisire Antoine ku musanzu ugaragara yatanze mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda abinyujije mu gitabo yanditse.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ku wa 18 Ukuboza 2022, ubwo Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, yamurikiga igitabo yanditse yise “Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated you”.
Ni igitabo kigaruka ku rugendo rwe rw’ubumwe n’ubwiyunge, yanditse agamije kubanza kwisuzuma ngo arebe ko ibyo abwiriza abandi na we yaba yarabigezeho mu mutima we.
Ubwo yandikaga iki gitabo Rev Dr Rutayisire, ntabwo yari afite intego yo kuzagisohora gusa yagiye aterwa umurava n’abantu bumvaga ubuhamya bakamusaba ko yazabwandika.
Igitabo cya Rutayisire cyanditse mu Cyongereza, kigizwe n’amapaji 124; gisohoka bwa mbere cyatangarijwe muri Amerika binyuze mu Nzu y’Ibitabo ya Pembroke St. Press muri Kamena 2021.
Gikubiyemo ubuzima bwite bwa Pasiteri Rutayisire. Kigabanyije mu mitwe [chapitres] 10, irimo itanu y’ibihe bibi n’imyaka yo gukomereka n’indi igaruka ku kubabarira n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakimuritse mu Rwanda mu muhango witabiriwe na Minisitiri Bizima Jean Damascène, Amb Dr. Charles Murigande, ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, umuryango wa Rutayisire n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Minisiteri Bizima yashimye Pasiteri Rutayisire ko yanditse iki gitabo ndetse asaba abanyamadini ko bakwiye kugikuramo isomo rikomeye.
Ati “Igitabo cy’umuhamya cya Pasiteri Rutayisire hari amasomo kiduha, nk’abize nk’uko intego ya kaminuza yabivugaga ngo tube urumuri rw’abaturage. Biratangaje iyo usesenguye ibyiciro by’abakoze Jenoside nta cyiciro kitarimo. Nta dini na rimwe cyereka ayaje nyuma ayarariho mu 1994 yose arimo abakoze Jenoside.”
Yakomeje ati “Ariyo mpamvu nshimira Pasiteri Rutayisire nk’umuvugabutumwa wemeye guhuza Jenoside n’imyemerere, akayihuza n’ukuri n’ubuzima turimo. Birakenewe rero ko n’amadini yose akwiye kuvanamo isomo bagatera intambwe yo guhuza ubuzima bw’igihugu n’amateka ari naho hashobora kuvamo icyadukiza.”
Minisiteri Bizimana yaboneyeho umwanya wo kwibutsa urubyiruko ko rufite igihugu n’ubuyobozi bwiza rukwiye gusigasira ayo mahirwe.
Ati “Urubyiruko mufite amahirwe menshi kubera ko muri mu gihugu noneho kiyobowe mu bundi buryo, gitekerereza buri munyarwanda cyitareba itsinda n’agatsiko.”
“Impanuro z’umukuru w’igihugu iyo uzumvishe ukareba ibikorwa bye waramenyereye Leta za mbere nta kuntu utatangara, nta kuntu utagomba kwishima abasenga mu gasenga nukuri mufite amahirwe ntimuzayivutse.”
Pasiteri Rutayisire yavuze ko icyo yifuza ko abantu bazakura muri iki gitabo ari uko bamenyera kwimenya no kubasha gukira ibyabakomerekeje.
Ati “Nshaka ko abantu bimenyereza gusesengura ubuzima bwabo, bakareba ibyabakomerekeje, ibyabaguye nabi bakabibarira kugira ngo bashobore kujya imbere badatwaye ibikomere by’amateka, ubwo nibwo butuma bw’ingenzi kuko nicyo nize mu buzima nk’umuntu wagiye ukomereka ariko nkavamo nkiga gutekereza neza nshingiye ku masomo y’ibibi byambayeho.”
Nk’umuntu wahuye n’ibikomeye ariko agakomeza ubuzima Rutayise avuga ko kwiga kudaheranwa n’amateka mabi wahuye nayo, aribyo byonyine byagufasha gukomeza ubuzima.
Ati “Ikintu cya mbere ugomba kwiga ni uko iyo udapfuye ugomba kubaho, ugaharanira kubaho no kudaheranwa n’amateka ukamenya ko nubwo wahuye n’ibibi ushobora kubivamo ukagana heza.”
“Icyo ni ikintu gikomeye abantu batajya batekereza agahera muri njye narababaye nariciwe, ahubwo kandi uri wenyinye ugomba kwiga kudaheranwa kuko ufite abandi aba afite abo aririra ariko iyo uri wenyine ugomba kwibagira ukiyokereza ugomba kugira ubudahenwa kuko iyo utabugize ubuzima buraguherana.”
Muri uyu muhango kandi Rutayisire yabonye umwanya mwiza wo gushima nyina wabareze ari bato ari umupfakazi, yemeza ko iyo atamuha uburere yamuhaye aba yarabaye imbwa.
Si ubwa mbere Pasiteri Rutayisire yandika igitabo hari ibindi birimo “Faith Under Fire” mu 1996, “Umuyobozi Mwiza, urugero rwa Mose’’, “Senga uhinduure uhindure gakondo yawe’’, “Abarinzi b’inkike, umurimo w’abanyamasengesho mu gusengera igihugu n’itorero”, “Kubaka urugo rwiza” na “Umugabo mu mugambi w’Imana”.
“Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated you” kiboneka mu masomero atandukanye i Kigali nka Ikirezi n’ahandi nko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ushobora no guhamagara nimero igendanwa 0788315146, bakacyikugezaho aho uri hose muri Kigali.