Icyo gikombe cy’Isi kizatangirira mu Mujyi wa Doha ku itariki 20 Ugushyingo 2022, kikazamara ibyumweru bitanu mbere yo kugera ku musozo ku itariki 28 Ukuboza 2022.
Amakipe atatu yo ku Mugabane wa Afurika ni yo amaze kubaka amateka yo kugera mu mikino ya kimwe cya kane (1/4) cy’igikombe cy’Isi harimo Cameroon (1990), Senegal (2002) na Ghana (2010), ariko nta kipe y’iguhugu cya Afurika irakina mu makipe ane asoza imikino y’igikombe cy’Isi.
Samuel Eto’o, ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru, akaba yarakiniye ikipe ya FC Barcelona na Inter Milan. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroon mu gikombe cy’Isi inshuro enye, ubu akaba ashyigikiye igitekerezo ko ikipe ye y’Intare z’Inkazi (Indomitable Lions) igiye kwandika amateka mashya kuri Sitade ya Lusail mu kwezi gutaha.
Aganira n’Igitangazamakuru ESPN, Eto’o yagize ati, “Afurika yakunze kugaragaza ko ishobora kwitwara neza mu gikombe cy’isi, ariko kugeza n’ubu ntiturigaragaza. Mu myaka yose ishize, amakipe ya Afurika yakomeje kugenda agira uburanararibonye buruseho, kandi ntekereza ko ubu yiteguye kujya mu gikombe cy’Isi ndetse akanagitwara. Cameroon izatwara igikombe cy’Isi itsinze ikipe ya Morocco.”