Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yahaye u Rwanda amagare 200 y’abafite ubumuga

Leta zunze ubumwe z’Abarabu, UAE yashyikirije u Rwanda inkunga y’amagare 200 y’abafite ubumuga, 49 muri yo ahabwa abaturage bo mu karere Ka Bugesera, mu gihe andi yasaranganijwe ibitaro bitandukanye byo mu gihugu.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu, UAE yashyikirije u Rwanda inkunga y’amagare 200 y’abafite ubumuga, 49 muri yo ahabwa abaturage bo mu karere Ka Bugesera, mu gihe andi yasaranganijwe ibitaro bitandukanye byo mu gihugu.

 

Ni inkunga yatanzwe ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo Mohammed bin Rashid Al Maktoum Humanitarian, International Charity Organization na Islamic Affairs Charitable Activities Organization.

 

Umuhango wo gushyikiriza abagenerwabikorwa aya magare wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukwakira 2022, ku bitaro bya Rilima bivura amagufwa, imitsi n’imyakura, bicungwa na Kiliziya Gatorika.

 

Ambasaderi wa UAE mu Rwanda, Hazza AlQahtani, yavuze ko iyi gahunda ijyanjye n’umurongo igihugu cye cyiyemeje wo gufatanya n’ibindi bihugu mu guhindura imibereho y’ikiremwamuntu ikagana aheza.

 

Ati "Mu kwita ku bafite ubumuga ndetse no kubaha agaciro bakwiriye, igihugu cyacu cyahinduye amazina bahabwaga ubu bitwa "Abafite icyerekezo."

 

Yasobanuye ko imfashanyo ya UAE idashingira kuri politiki, ahantu, ubwoko cyangwa idini ry’abayigenerwa, ahubwo ko igamije guha ubwisanzure buri umwe wese hatitawe ku nyungu runaka.

 

Ati "Ni gahunda yatangijwe n’uwahoze ari Perezida wa UAE, nyakwigendera Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan, washimangiye ko gufasha no gutera inkunga ibihugu by’amahanga ari imwe mu nkingi z’ibanze za UAE mu ku bubanyi n’amahanga."

 

"Ndashimira Minisiteri y’Ubuzima ku buvugizi bwayo, ndizera ko izi nyunganirangingo zatanzwe uyu munsi zizafasha abaturage bafite icyerekezo."

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimiye ambasade ya UAE mu Rwanda, yemeza ko iyi nkunga ije isanga indi mishinga u Rwanda ruri kuganira n’iki gihugu mu guteza imbere ubuvuzi buhanitse.

 

Ati "Ibyo biganiro twizeye ko bizatanga umusaruro mu mishinga yo kwagura no gushyira ibikoresho bihambaye mu bitaro bikuru bya Kaminuza, ikazasozwa neza nitumara kubyumvikanaho."

 

Minisitiri Ngamije yavuze Leta ifite gahunda yo kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko mu kubavuza no kubafasha kwiyubaka, bibumbira mu mashyirahamwe, bakigishwa imirimo itandukanye.

 

Ibitaro byahawe amagare birimo Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali n’ibya Butare, ibitaro bya Gahini, ibya Ndera, Inkurunziza, Ibitaro bya Gatagara n’ibya Rilima.Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Rilima byahawe amagare 25 yunganira ayari asanzwe, Dr Albert Nzayisenga, yavuze ko azafasha mu gutanga serivisi nziza ku barwayi.

 

Ku ruhande rw’abayahawe, bavuga ko bongerewe amahirwe y’ubuzima kuko byagoranaga kugenda nta gare, mu gihe kuryigondera biba bitoroshye.

 

Niyonambaza Jacqueline uhagarariye umugabo we utashoboraga kuva mu nzu, yavuze ko iryo gare rigiye kumworohereza, kuko byamusabaga kumuterura aho agiye hose.

 

Ati "Umugabo wanjye yamugaye ingingo zose ntashobora kuva aho ari ntamuteruye. Ndashimira Leta y’Ubumwe yemeye kudufasha binyuze muri kiriya gihugu (UAE) ikaduha aya magare. Yabaga mu nzu ariko ubu ngiye kuzajya mutembereza hanze."

 

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko aya magare 49 azanabafasha mu kwesa imihigo yabo, kuko harimo no gutanga amagare ku bafite ubumuga.

 

Ati "Twagombaga gutanga amagare 150, asigaye nayo turayishakamo kugira ngo abafite ubumuga bakomeze bagire imibereho myiza."

 

Ni ku nshuro ya kabiri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zitanze bene aya magare. Bwa mbere hari mu 2019, aho hatanzwe agera kuri 72 mu Mujyi wa Kigali.

 

Iki gihugu gitera inkunga ibihugu by’amahanga cyane cyane ibikiyubaka, ibyagizweho ingaruka n’ibiza ndetse n’intambara, aho kugeza ubu bamaze gutera inkunga ingana na miliyari 60$ ku bihugu n’imiryango itari iya Leta.


Bizimana Thierry

776 Blog posts

Comments