1 y - Translate

Ukunze uwo atazi neza batandukana igihe atazi neza!
2:Utitaweho nabo yabyaye yitwa incike abe bakiriho.
3:uwize cyane arabyubahirwa, gusa umutekano wikibindi si
ibicyuzuye, ahubwo ni ingata giteretseho.
4: uhinze kunzira ntazitire cyane aronerwa.
5: Kubona inkumi nziza yabuze umutima, bitera ubwoba
nk'impanuka yahitanye abawe.
6: Ntugakarabye uwo utaribugaburire
,kandi ntukagaburire uwo utakarabije.
7: Ntuzibeshye ko utarashobotse mubukumi azashoboka mu
bubyeyi.
8: Ntuzicumbe akabando katazakurengera mu magorwa.
9: Ntukifuze kubaho nkabakire utazi aho baciye nuko babanje
kubaho batarakira.
10: Ntuzifuze kurongora cg kurongorwa n'uwo mutazabana ubizi
neza kuko bitera gukenyuka.
11:Kuruhuka utakoze ni ubunebwe,kandi gukora ubutaruhuka si
bwo bwenge.
12: Ntuzifuze kwifuzwa cg kwangwa na bose kuko ni umutego.
13: Ntukihutire kwanga, utazifuza kuyora amazi yatembye.
14: Ubusore n'ubukumi ukuntu byicuzwa, iyo biba guhitamo
twakabusimbutse.
15: Mbere yo kumenya ibyo ubura jya ubanza umenye neza ibyo
ufite.
KORA SHARE UBISANGIZE INSHUTI ZAWE! Ntibagirwe kukunda iyi page yanjye 👉👍Nsabimana Constantin

Install Palscity app