IGIHE
Imyaka umunani irirenze: Ni ryari Imirenge SACCO izahuzwa?
FacebookTwitterWhatsAppTelegram
22-09-2022 - saa 172, Cyprien Niyomwungeri
Imyaka umunani irashize abanyarwanda bategereje ko koperative yo kuzigama no kugurizanya ‘Umurenge SACCO’ ihuzwa, ku buryo uyifitemo konti mu murenge runaka yajya abasha kuyikoresha mu wundi bitamusabye gusubira mu wo yayifungujemo.
Ni umurongo watanzwe mu 2014 na Perezida Kagame. Icyo gihe yasabye ko umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ yagombaga guhuriza hamwe Imirenge SACCO 416 utangizwa ku buryo bwihuse.
Bidatinze muri Gashyantare 2015 ikigo FinTech International Limited, cyahawe isoko ry’umushinga wo kuyihuza, gusa imyaka itatu cyari cyahawe yarangiye kitageze ku byateganywaga n’amasezerano y’isoko.
Uyu mushinga wahise ushyirwa mu maboko y’intiti mu ikoranbuhanga z’abanyarwanda bo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse watangiye gutanga umusaruro kuko guhera ku wa 4 Mutarama 2020, Umurenge SACCO wa Rutunga muri Gasabo waganuye kuri iri koranabuhanga.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, yatangaje ko bakoze isuzuma bagasanga haracyarimo ibibazo bikeneye kunozwa mu gushyira Imirenge SACCO mu ikoranabuhanga, ari yo mpamvu basabye ko kurikwirakwiza hose bigenzwa gake.
Rwangombwa yavuze ko abakoze ikoranabuhanga ry’Imirenge SACCO bamaze igihe barimo kugerageza gusubiza ibibazo byagaragajwe na BNR, raporo yatanzwe mu cyumweru gishize ikaba yerekana ko bisa nk’aho ibyinshi bimaze gukemuka.
Kugeza ubu Imirenge SACCO 36 yamaze kugezwaho iri koranabuhanga harimo 35 yo muri Kigali n’umwe wo muri Rubavu. Imirenge SACCO 32 yo muri Gicumbi na Rubavu bamaze kunoza imibare yabo nabo bagiye kujya mu cyo gushyirwamo ikoranabuhanga.
Rwangombwa ati “Gahunda yari uko bitangira mu Ukwakira [uyu mwaka]. Twizeye ko mu isuzuma tuzakora tuzasanga nta kibazo kirimo cy’uko byakomeza”.
Yakomeje avuga ko nibigenda neza uyu mwaka urangira Imirenge SACCO 67 yamaze kujya mu ikoranabuhanga, utaha ugasiga n’indi isigaye bikozwe.
Ati “Byaratinze kuko harimo kwiga uburyo bwo gukemura ibibazo biri muri iyo ‘Logiciel’ ikoreshwa, twizeye ko mu mwaka ukurikira Imirenge SACCO yose uko ari 416 izaba yamaze kugezwaho ikoranabuhanga”.
Guhura Imirenge SACCO y’akarere kose
Kugeza ikoranabuhanga mu Imirenge SACCO no kuyihuza ni ibintu bibiri bitandukanye. Kuyihuza bizategereza ko yose iba yashyizwemo ikoranabuhanga.
Rwangombwa yavuze ko abari mu itsinda ribishinzwe bumvikanye ko guhuza Imirenge SACCO bitegereza ko ibanza kugezwaho ikoranabuhanga.
Ati “Ubu hari ikipe irimo gukora ku guhuza Imirenge SACCO yo muri Nyarugenge. Ni igikorwa kigeze kure harebwa ko Imirenge SACCO yose yahurizwa muri SACCO ya Nyarugenge ikaba ari yo ikorerwaho igerageza mbere yo gukwirakwizwa hose”.
Imirenge SACCO nimara kunozwa, imibare yayo yabaye nta makemwa, yashyizwe mu ikoranabuhanga, izajya ihurizwa muri SACCO y’akarere bidategereje ko iyindi irangira.
Nibamara kurangiza igihugu cyose ni bwo hazatekerezwa urwego rwajyaho ku gihugu cyose bibaye ngombwa. Uru rwego rukaba ari rwo rwahuza SACCO zose zo mu gihugu.
Mu bihe bitandukanye koperative zo kubitsa no kwizigama hirya no hino mu gihugu (Imirenge Sacco) zagiye zivugwaho imikorere idahwitse, bamwe mu bakozi bazo bakanyereza imitungo yazo n’indi mikorere yatumye abanyamuryango bazo bazijujutira ko zibasubiza inyuma aho kubafasha kwiteza imbere.
Ikoranabuhanga ni kimwe mu bifasha kunoza imikorere n’ubunyamwuga muri rusange ku buryo ryitezweho gutanga ibisubizo ku mbogamizi zagiye zigaragara mu bihe bitandukanye.
Rizihutisha serivisi ritume n’aho kwiba byari byoroshye cyangwa imikorere mibi igabanuka kuko ikosa ribaye rihita rigaragara ako kanya kuruta uko wajya kurishakira mu mpapuro bikamara igihe kirekire.
Si ibyo gusa kuko ngo rizananoza imitangire ya serivisi ku buryo ikintu cyakorwaga n’abantu benshi kandi bigatwara umwanya munini bikorwa mu gihe gito cyane.
Koperative Umurenge Sacco zashinzwe mu 2009 nyuma y’uko leta ibonye ko serivisi z’imari zitagera ku baturage neza nk’uko bikwiye.
Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kamanutse ku kigero cya 3.8%
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa BNR yamurikiyemo uko ubukungu buhagaze mu gihembwe cya mbere cya 2022
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabajije aho umushinga wo guhuza Imirenge SACCO igeze
Guverineri Rwangombwa yavuze ko umwaka utaha uzasiga Imirenge SACCO 416 ishyizwemo ikoranabuhanga
Guverineri wungirije wa BNR, Soraye Hakuziyaremye yitabiriye iki gikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza
Izindi nkuru wasoma
Banki ya Kigali yorohereje ababyeyi bageze igihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri
0 22-09-2022
Inyungu ya NCBA Bank Rwanda Plc yazamutseho 352%
0 13-09-2022
Ntamitondero yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Access Bank Rwanda Plc
0 9-09-2022
I&M Bank yasabanye n’abakiliya b’i Musanze n’i Rubavu, ibizeza ubufatanye mu iterambere
0 2-09-2022
Kwamamaza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza
Twandikire
Duhamagare kuri 4546
Kwamamaza
Abo turi bo