19 Kandi nzashyira itandukaniro hagati y'ubwoko bwanjye n'abantu bawe. Ejo ni ho icyo kimenyetso kizabaho.' "
20 Uwiteka abigenza atyo, amarumbo y'ibibugu aza ari icyago mu nzu ya Farawo no mu mazu y'abagaragu be, kandi igihugu cya Egiputa cyose cyononwa n'ayo marumbo y'ibibugu.
21 Farawo ahamagaza Mose na Aroni arababwira ati"Nimugende mutambirire Imana yanyu ibitambo muri iki gihugu."
22 Mose aramusubiza ati"Si byiza ko dukora dutyo, kuko twaba dutambiye Uwiteka Imana yacu ibyo Abanyegiputa bazira kwica. Twatambira mu maso y'Abanyegiputa ibyo bazira kwica, ntibatwicishe amabuye?
(Kuva 8:19;22)

Install Palscity app