18 bateranya iteraniro ryose ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri. Amavuko y'abantu yandikwa nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina yabo umwe umwe y'abamaze imyaka makumyabiri n'isaga.
19 Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko ababarira mu butayu bwa Sinayi.
20 Bandika amavuko y'Abarubeni imfura ya Isirayeli nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isaga, ababasha gutabara bose.
(Kubara 1:18;2

Install Palscity app