2 yrs - Translate

Abana b’impanga ariko bavutse badahuje ba se – ifoto: Flickr
Ibaze ufite impanga muvukana ariko mudahuje ba Papa! Ngo? Yego, ibi ni ibintu byabayeho rwose mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (U.S.A).

Umubyeyi umwe yateje urujijo ubwo yabyaraga abana b’impanga babiri bakabaye ab’umugabo umwe, gusa ibizamini bya DNA biza gutanga ibisubizo bisa nka Maji.

Ni ukuvuga ngo umugore yaasabaga ko umugabo wamuteye inda yamuha indezo y’impanga yari yarabyaye mu 2013, biza kuba ngombwa ko hakorwa ibizamini bya DNA, ibizamini biza byerekana ko uwo mugabo afite umwana umwe gusa muri izo mpanga.

Byabereye urujijo abacaga urubanza ariko umugore aza kwemera ko hari undi mugabo umwe bari baryamanye mu gihe kitarenze icyumweru mbere y’uko aryamana n’uwo mugabo yashinjaga.

Abaganga nabo bavuga ko bishoboka ko intangangabo z’aba bagabo zasaranganyije amagi y’uyu mugore biza kurangira havuyemo impanga ariko zidahuje ba se!

Insi nkuru wasoma: Ubutumwa buri inyuma y’ibirango by’inganda zikomeye

#3 Impanga zidahuje ibara ry’uruhu

Kalani na Jarani ni impanga ariko ntibahuje ibara ry’uruhu
Ukibona abana bitwa Kalani na Jarani dean ushobora gukeka ko ari abana b’inshuti baturuka mu miryango itandukanye, kandi buriya aba bana ni impanga.

Icyateye aba bana kuvuka ari impanga ariko badahuje ibara ry’uruhu kiratangaje; ni uko ababyeyi babo bafite impu zitandukanye (umugabo ni umwirabura naho umugore ni umuzungu), bishatse gusobanura ko bishoboka cyane ko buri mwana yagiye yakira uruhu rw’umubyeyi umwe, gusa ni ibintu bidakunze kubaho.

Install Palscity app